U Bwongereza burafasha akarere gukemura ikibazo cya Kongo
Mark Simmonds, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza ushinzwe ibibazo by’Afurika yatangiye uruzinduko mu gihugu cya Uganda akazakomereza mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu rwego rwo gushaka umuti w’intambara ya Kongo.
Itangazo dukesha ibiro bya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, rivuga ko urwo rugendo rw’igihe gito rwatangiye tariki 21/11/2012 rugamije gushyigikira imbaraga z’akarere zo gukemura ikibazo cya Kongo.
Simmonds azahura n’abayobozi batandukanye mu ntumbero yo kuganira ku kibazo cya Kongo n’impunzi zavuye mu byabo kubera imirwano hagati ya M23 na Leta ya Kongo-Kinshasa.
Yagize ati: “Nzaganira na bagenzi banjye mbasabe bwa mbere gushakira igisubizo kirambye ku buryo bwihuse kugira ngo intambara ya Kongo ihite ihagarara banashyiriho gahunda ihamye yo kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere.”
Uruzinduko rwa Simmonds ruje nyuma y’uko M23 yasabye kugirana ibiganiro na Leta ya Kinshasa ikabyanga ifata Umujyi wa Goma bigatuma impunzi zitagira ingano ziva mu byabo zihungira mu Mujyi wa Rubavu.
Mu nama yamuhuje na Perezida Kagame na Museveni tariki 21/11/2012 i Kampala, Prezida wa Kongo, Joseph Kabange Kabila yavuye ku kejo yemera kwicara ku meza amwe n’umutwe wa M23 kugira ngo bumvikane.
Uretse Simmonds, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders nawe yagiriye urugendo mu Karere nyuma y’iyubura ry’imirwano hagati ya M23 na Leta ya Kongo uretse ko ntacyo byatanze.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
INTAMBARA MURIKIGIHE TUGEZEMO NTAWE UYIKENEYE NJEG0SE KUCYIFUZO CYANJYE INTAMBARA YA KONGO YAHAGARARA AMAZEE IMITWE YOMBI IKAGANA INZIRA YIMISHIKIRANO KUKO INTAMARA IRASENTA IRICA NONE HARIYA IGOMA BAFASHE NTIHAGUYE INZIRAKAREGANE NYISHI NUBUGUBU BAGIPFA IMIRYAGO ISHINJWE IKIREMWAMUNTU NITABAREE
Hari amagambo adakwiye gukoreshwa mu itangazamakuru. nko kuvuga ngo impunzi zitagira ingano nk’umunyamakuru ntacyo uba ubwiye abasomyi. Ikindi nsha kuvuga ntabwo ifatwa rya Goma ryatumye,