U Buyapani ngo ntibuzahagarika inkunga y’u Rwanda bugendeye ku birego bwumva

U Buyapani ntibwigeze buhagarika inkunga ya miliyoni zisaga 30 z’amadolari ya Amerika zageneraga u Rwanda, ndetse bukaba bunateganya no kuyongera no gukomeza gufasha u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’ikoranabuhanga.

Asezera kuri Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa mbere tariki 21/01/2013, Ambasaderi w’u Buyapani ucyuye igihe, Hatanaka Kunio, yatangaje ko igihugu cye kishimira umubano gifitanye n’u Rwanda umaze imyaka igera kuri 30.

Yavuze ko nyuma y’ishyirwaho rya za ambasade ku mpande zombi, umubano wakomeje kuba mwiza, ndetse n’ubufasha bwagiye butangwa ku mpande zombi.

Yagize ati: “U Buyapani bukomeza gufasha u Rwanda mu bice myinsi bitandukanye aho Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbere, nko mu bufatanye mu by’ubukungu murabizi ko u Buyapani ari nk’ikiraro mu gushyiraho umupaka umwe ku Rusumo, tukagira n’ahandi turi kubaka hazatanga amazi mu ntara y’Uburasirazuba”.

U Rwanda narwo rwagize uruhare mu gutabara igihugu cy’u Buyapani mu gihe cyari kimaze kwibasirwa n’umuhengeri wa Tsunami. Ibyo bikagaragaza umutima u Rwanda rufite mu gufasha ibindi bihugu, nk’uko byemezwa na Fabien Majoro, Umunyanama wa Minisitiri w’Intebe mu by’imiyoborere myiza.

Ati: “U Buyapani buri mu bihugu byashyigikiye u Rwanda; n’u Rwanda rwashyigikiye u Buyapani mu bintu bitandukanye bigenda biba muri urwo rwego. Ariko banaganiriye no ku bikorwa u Buyapani bukora mu Rwanda, birimo ibijyanye no gushyigikira uburezi aho bafasha ishuri rya Tumba gutera imbere ndetse bakaba hari n’icyiciro cyaryo bashaka kuzana i Kigali.

Harimo n’ibijyanye no kwigisha ikoranabuhanga aho Abanyarwanda benshi bajya mu Buyapani kwiga ibijyanye n’ubumenyi ngiro, muziko ubumenyingiro ari ikintu u Rwanda ruri gushyiramo ingufu muri iyi minsi. Hakaba n’ibindi bijyanye n’urwego rw’ingufu, aho batangiye ubushakashatsi ku bijyanye n’amashyuza”.

Ku bijyanye n’uzasimbura Ambasaderi Kunio wari umaze imyaka itatu mu Rwanda, byo birinze kugira icyo babitangazaho, haba uwo aba ariwe cyangwa igihe azaba yagereye mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka