U Buyapani bwatanze miliyoni 1.5 y’amadolari yo gufasha impunzi n’abahuye n’ibiza mu Rwanda
Igihugu cy’u Buyapani cyatanze amadolari y’Amerika miliyoni 1.5 yo gushyigikira ibikorwa byo guhangana n’ibibazo biterwa n’ubuhunzi ndetse n’ibiterwa n’ibiza mu Rwanda.
Binyujijwe mu muryango mpuzamahanga ufasha abantu kwimuka bava mi bihugu bajya mu bindi (OIM), ayo mafaranga azakoreshwa mu gusubiza mu buzima busanzwe impunzi z’Abanyarwanda batahuka bahabwa ubumenyi bubafasha kubona akazi; no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Iyi nkunga ihawe u Rwanda ni igice kimwe muri miliyoni 26.7 z’amadorali yahawe ibihugu by’u Rwanda, Cote d’Ivoire, Zimbabwe, Afganistan, Djibouti, Ghana, Kenya na Somalia mu rwego rwo kubifasha guhangana n’ibibazo by’ubuhinzi ndetse n’ibiza.
Umuryango OIM usanzwe ufite ibikorwa mu Rwanda aho ufasha abahunguka n’abatishoboye muri rusange ubaha ubumenyi bubafasha kubona akazi kabatunga mu buzima bwabo. Umwaka ushize OIM yahaye abaturage batishoboye bo mu karere ka Gatsibo ihene za kijyambere zikamwa zigera ku 140 zifite agaciro k’amafaranga 3.535.000.
Iyi nkunga ije nyuma y’uruzinduko rw’iminsi 4 umuyobozi wa OIM, Bwana William Lacy Swing, yagiriye mu gihugu cy’u Buyapani, ubwo yahuraga n’abaminisitiri barimo uw’ububanyi n’amahanga, ibiza, ubutabera, uburezi, umuco, siporo, ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Baganiriye ku bintu bitandukanye harimo n’iby’ibihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere ndetse n’uburyo byafashwa kwiteza imbere.
Yanasuye kandi impunzi OIM yafashije gusubira mu buzima busanzwe ubwo bavaga mu nkambi mu gihugu cya Thaïlande ziba ahitwa Myanmar.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|