U Buyapani bwashyize miliyoni 25 z’Amadorari mu kongera amashanyarazi mu Rwanda
Icyiciro cya mbere cy’umushinga w’amashanyarazi u Rwanda rwatewemo inkunga n’u Buyapani cyatwaye miliyoni 25 z’Amadorari ya Amerika, bikaba byaratumye umuriro wiyongera.

Aya mafaranga yakoreshejwe mu kugura ibyuma bishya no gusana ibigo bito binyuramo umuriro uvuye ku ngomero (Substations).
Iki cyiciro cya mbere ngo cyatumye ingo nshya 150 zibona amashanyarazi, nk’uko byatangarijwe Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, abamuherekeje n’abanyamakuru ubwo basuraga substation ya Jabana n’iya Musha, kuri uyu wa 29 Kamena 2017.
Ahakozwe mu cyiciro cya mbere ni substation ya Jabana, Musha, Gikondo na Rwinkwamvu, umuriro ngo ukaba wariyongereye nk’uko Mutesa Pascal, ushinzwe ikwirakwizwa ry’amashanyarazi muri EUCL abivuga.
Yagize ati “Amashanyarazi yariyongereye ku buryo duhaza inganda zikomeye zisaba umuriro mwinshi. Nka hano Jabana twagiraga Megawate 5 none ubu dufite Megawate 20, bivuze ko igipimo cyikubye kane”.
Yongeraho ko kuri substation ya Musha hari Megawati 2.5 ubu hakaba hari Megawate 10.
Akomeza avuga ko ibyuma byari bihari mbere byari bishaje ku buryo bitari bigishoboye gukora akazi byagenewe.
Ati “Twari dufite substastions zitanga ingufu z’amashanyarazi nke cyane zubatswe muri za 70.
Zari zarubatswe ku buryo bujyanye n’abari bakeneye amashanyarazi icyo gihe, none ubu bariyongereye ku buryo mbere y’uko uyu mushinga utangira gukora twari dufite ibibazo bikomeye”.

Umuturage wo mu Karere ka Gasabo, Uwamahoro Valens, avuga ko ubu basubijwe kuko ngo hashize igihe kinini batabura umuriro.
Ati “Ubu tumaze nk’umwaka tutabura umuriro, n’ubwo wagenda nturenza iminota 10 utaragaruka. Mbere twari twaramenyereye ko ugenda saa mbiri z’igitondo ukagaruka saa mbiri z’ijoro, tukabura uko ducomeka terefone tugasabwa kwishyura 100 kuri bateri, abana ku mugoroba ntibige, mbese byari bitubangamiye”.
Ambasaderi Takayuki yavuze ko igihugu cye kizakomeza gutera inkunga u Rwanda mu by’amashanyarazi kuko agikenewe.
Ati “Aha twasuye ni icyiciro cya mbere ariko n’icya kabiri cyaratangiye ndetse tukaba turi mu nyigo y’icya gatatu.
Twishimira gutera inkunga u Rwanda mu by’amashanyarazi kuko ari izingiro ry’iterambere ry’abaturage”.

Icyiciro cya kabiri cyatangiye kubakwa i Ndera muri Gasabo kizatwara miliyoni 22 z’Amadorari y’Amerika, kikazongera umuriro mu gace kahariwe inganda,icyo cyiciro kikazaba cyuzuye muri 2018.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|