U Bushinwa bwakomoreye imisoro byinshi mu bicuruzwa bituruka mu Rwanda

Byinshi mu bucuruzwa bikorerwa mu Rwanda byoherezwaga mu Bushinwa, guhera tariki 01/07/2013 biratangira kwinjira muri iki gihugu nta mahoro bitanze, nyuma y’uko iki gihugu kibikomereye imisoro mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bw’u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’igihugu cy’u Bushinwa ahanini wari ushingiye ku bucuruzi n’ibigendanye nabwo. Inyungu ku bucuruzi zabaga ari nyinshi ku Bushinwa kubera ubwinshi bw’ibyo rwohereza mu Rwanda ugereranyije n’ibyo u Rwanda rwoherezayo.

Iyo ngingo yari imwe mu zibanzweho mu nama ya Karindwi y’Ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14/05/2013. Inama yari igamije guteza imbere ubukungu, ubufatanye muri tekiniki no guteza imbere ubucuruzi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Francois Ngarambe, yatangaje ko mu myaka iri imbere hazaba hari urujya n’uruza rw’ibicuruzwa byinshi byoherezwa mu Bushinwa kuko aribo babyisabiye.

Yagize ati: “hari byinshi abavana mu Rwanda nabo bashima, hari abatwara icyayi, Ikawa, amabuye y’agaciro kuko u Bushinwa bwashyizeho amasezerano atuma byinshi mu bikorerwa mu Rwanda byinjirayo nta mahoro.

Ibyo ni ibintu bisaba ko twarushaho kubizamura mu ntera ariko ibitekerezo biriho ni byiza, ibikorwa byatangiye birashimishije.

Turatekereza ko mu myaka ibiri iri imbere dukurikije uko amasezerano ameze tuzatangira kubona byinshi biva mu Rwanda bijya mu Bushinwa.”

Abagize delegations z'u Rwanda n'Ubushinwa bafata ifoto y'urwibutso.
Abagize delegations z’u Rwanda n’Ubushinwa bafata ifoto y’urwibutso.

Muri iyi nama iri tsinda ryakiriwemo na Minisitiri w’Ibikorwaremezo. Prof. Silas Lwakabamba, ryishimiye uburyo umubano w’ibihugu byombi uteye aho ibihugu byombi byiyemeje kutivanga muri politiki ya buri kimwe.

Li Jinzao, wungirije Misitiri w’Ubucuruzi mu Bushinwa, wari uhagarariye iri tsinda riri mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yatangaje ko icyo aricyo yizera ko cyatumye ubuhahirane mu bukungu no mu bucuruzi bwikuba kabiri.

U Bushinwa bwanemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 50 z’ama RMB akoreshwa mu Bushinwa, aje yiyongera ku bindi bikorwa bitandukanye iki gihugu gifashamo u Rwanda, birimo kuba barubatse ibitaro bya Masaka no kugira uruhare mu gusana imihanda yo muri Kigali.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

komereza aho rwanda yacu, ibi biragaragaza umubano mwiza n’ibihugu byacu byombi kandi uyu mubano burya ntago upfa kubaho ahubwo ni uko haba hari imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi !!!!

hono yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

ibi nibyo byerekana imiyoborere myiza y’igihugu, kuko iyo miyoborere iyo iza kuba idahari ntago iyi ntera iba ibashije kugerwaho, ubu buyobozi nibwo twarotaga igihe cyose, uru ni rwo Rwanda rukwiriye abanyarwanda, Mukomereze aho bayobozi beza.

persy yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

ubu bufatanye na hagati ya leta y’u rwanda n’ubushinwa buba bukenewe kugirango ubuhahirane ndetse n’imitwererane bigende neza, ibi rero tubiesha ubuyobozi bwiza cyane kandi bufitiye igihugu intego nziza cyane.

van yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Aya mahirwe abanyarwanda ntituyapfushe ubusa kuko ubushinwa ni isoko rinini cyane kandi ririmo amafaranga menshi.

olivier yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Gukorana n’abashinwa nta gihombo kibamo,mwese murunguka,nibaze ko ubu abacuruzi b’abanyarwanda badatinda kwagura ubucuruzi bwabo.

ntaganda yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka