U Burusiya n’u Rwanda bigiye gukomeza umubano umaze imyaka 50
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burusiya, Ministiri w’icyo gihugu wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mikhail Leonidovich Bogdanov, yaje mu Rwanda kuganira na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho bemeranyijwe gushimangira umubano.
Bogdanov yavuze ko u Burusiya n’u Rwanda byashyizeho urubuga rw’ibiganiro bya politiki hagati y’ibihugu byombi, bizajya byibanda ku bibazo mpuzamahanga n’ibijyanye n’akarere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko, hashingiwe kukuba bigize akanama k’umutekano ku isi k’Umuryango w’Abibumbye.

Ministiri w’u Burusiya yagize ati: “Umubano hagati y’ibihugu byombi usanzweho kuva mu myaka 50 ishize, ugiye gushimangirwa n’ibiganiro tuzateza imbere, byaba ibiri ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibirebana n’akarere u Rwanda rurimo. U Burusiya kandi buzongera umubare w’Abanyarwanda bwakira, bajya kwiga muri za kaminuza zitandukanye”.
Itangazo rya Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ryongeraho ko u Burusiya bunifuza gushyigikirwa n’u Rwanda, mu imurikagurisha ku rwego rw’isi, riteganijwe kuzabera muri icyo gihugu mu mujyi wa Yekaterinburg, mu mwaka wa 2020.

U Rwanda n’u Burusiya ngo bagiye gukorana muri gahunda zinyuranye, byose bihereye kukuba ibihugu byombi biri mu bigize akanama k’umutekano ku isi (UNSC) k’Umuryango w’abibumbye, nk’uko Ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yashimangiye.
Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burusiya bwatangiye tariki 17 Ukwakira mu mwaka w’1963, bukaba bwibanda ku kunganira u Rwanda mu burezi no kubaka ubushobozi bw’abakozi, aho ngo Abanyarwanda barenga 800 baminurije mu Burusiya, ibijyanye n’amategeko, ubuvuzi, ndetse n’imibanire na politiki mpuzamahanga.

Ministiri w’u Burusiya, Mikhail Leonidovich Bogdanov hamwe n’itsinda ayoboye, barasura ibihugu bya Afurika bitandukanye, by’u Rwanda, Congo Brazaville, Equatorial Guinea, Uganda, Sudani y’Epfo na Ghana.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|