U Burusiya n’u Rwanda bigiye gukomeza umubano umaze imyaka 50

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burusiya, Ministiri w’icyo gihugu wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mikhail Leonidovich Bogdanov, yaje mu Rwanda kuganira na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho bemeranyijwe gushimangira umubano.

Bogdanov yavuze ko u Burusiya n’u Rwanda byashyizeho urubuga rw’ibiganiro bya politiki hagati y’ibihugu byombi, bizajya byibanda ku bibazo mpuzamahanga n’ibijyanye n’akarere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko, hashingiwe kukuba bigize akanama k’umutekano ku isi k’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Kagame na Ministiri w'u Burusiya wungirije ushinzwe ububanyi n'amahanga, Mikhail Leonidovich Bogdanov.
Perezida Kagame na Ministiri w’u Burusiya wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mikhail Leonidovich Bogdanov.

Ministiri w’u Burusiya yagize ati: “Umubano hagati y’ibihugu byombi usanzweho kuva mu myaka 50 ishize, ugiye gushimangirwa n’ibiganiro tuzateza imbere, byaba ibiri ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibirebana n’akarere u Rwanda rurimo. U Burusiya kandi buzongera umubare w’Abanyarwanda bwakira, bajya kwiga muri za kaminuza zitandukanye”.

Itangazo rya Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ryongeraho ko u Burusiya bunifuza gushyigikirwa n’u Rwanda, mu imurikagurisha ku rwego rw’isi, riteganijwe kuzabera muri icyo gihugu mu mujyi wa Yekaterinburg, mu mwaka wa 2020.

Perezida Kagame na Minisitiri Mushikiwabo bafata ifoto y'urwibutso n'intumwa z'u Burusiya ziri mu Rwanda.
Perezida Kagame na Minisitiri Mushikiwabo bafata ifoto y’urwibutso n’intumwa z’u Burusiya ziri mu Rwanda.

U Rwanda n’u Burusiya ngo bagiye gukorana muri gahunda zinyuranye, byose bihereye kukuba ibihugu byombi biri mu bigize akanama k’umutekano ku isi (UNSC) k’Umuryango w’abibumbye, nk’uko Ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yashimangiye.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burusiya bwatangiye tariki 17 Ukwakira mu mwaka w’1963, bukaba bwibanda ku kunganira u Rwanda mu burezi no kubaka ubushobozi bw’abakozi, aho ngo Abanyarwanda barenga 800 baminurije mu Burusiya, ibijyanye n’amategeko, ubuvuzi, ndetse n’imibanire na politiki mpuzamahanga.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo hamwe na Ministiri w'u Burusiya wungirije ushinzwe ububanyi n'amahanga, Mikhail Leonidovich Bogdanov, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo hamwe na Ministiri w’u Burusiya wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mikhail Leonidovich Bogdanov, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ministiri w’u Burusiya, Mikhail Leonidovich Bogdanov hamwe n’itsinda ayoboye, barasura ibihugu bya Afurika bitandukanye, by’u Rwanda, Congo Brazaville, Equatorial Guinea, Uganda, Sudani y’Epfo na Ghana.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka