U Burundi bugiye kwigira ku Rwanda uburyo abana bitabwaho mu magereza

Bamwe mu bayobozi bakuru mu Burundi bari mu ruzinduko mu Rwanda baratangaza ko bafashe icyemezo cyo kwigira ku Rwanda uburyo rufata abana bari kugororerwa mu magereza.

Ibi babitangaje tariki 19/02/2013 nyuma yo gusura gereza ya Gitarama iri mu karere ka Muhanga. Iyi gereza kuri ubu ikaba ifite ibyiciro bitandukanye by’imfungwa n’abagororwa, birimo abana bari munsi y’imyaka 18 abakuze barimo abagore n’abagabo.

Aba bayobozi bakuru babonye uburyo mu Rwanda aba bafungwa n’abagororwa by’umwihariko abana bafatwa, maze bafata icyemezo cyo gukopera ku Rwanda kuko rubafata bitandukanye n’uko bo babafata mu gihe bageze muri gereza.

Mu Rwanda gahunda ihari ni iyo kugorora abageze muri gereza kurusha uko bahanwa kuko ngo baba bazagera igihe bagasubira mu muryango nyarwanda aho bazongera bakabana n’ababo barahindutse.

Ibi akaba ari nabyo bikorwa no ku bana bato cyane ko Leta y’u Rwanda yabashyizeho umwihariko aho bagera mu magereza bagahabwa amasomo atandukanye bitewe n’ibyo buri wese ashoboye kandi yiyumvamo, byaba imyuga, amasomo asanzwe nk’aho usanga abacikije amasomo bayakomereza muri gereza nta kibazo.

Nk’uko bitangazwa na Minani Eduard, umujyanama wa Minisitiri w’ubutabera mu Burundi ngo bafashe icyemezo cyo gufatira urugero ku Rwanda aho nabo bagiye kubaka gereza ibyiri mu gihugu cyabo, aho izi gereza zizaba zihariwe abana gusa. Avuga ko nabo bazagerageza kujya bashaka uko babagorora aho kubahana gusa.

Muri gereza ya Gitarama, abagororwa biga kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye.
Muri gereza ya Gitarama, abagororwa biga kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye.

Akomeza avuga ko ibikorerwa muri gereza iwabo bitandukanye n’ibyo mu Rwanda kuko ho ngo abagororwa bashobora kwigishwa imyuga iciriritse nabwo ku buryo budafatika cyane mu gihe ngo mu Rwanda ho bageze aho gushyira abagororwa mu mashuri kuva mu mashuri abanza kugera mu yisumbuye ndetse hakaba n’abiga imyuga ikomeye.

Niyonkuru Aline, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera umwana muri UNICEF Burundi nawe atangaza ko kugeza ubu ibyo bagiye gukora ngo barengere umwana mu magereza bazabikopera ku Rwanda cyane cyane kuri gereza yahariwe kugorora abana iri i Nyagatare mu ntara y’Uburasirazuba.

Gahunda y’amagereza mu Rwanda iteganya ko buri gereza igomba kuba ifite umwihariko wayo nk’aho gereza ya Gitarama izaba ari gereza y’abagore n’abandi banyantege nke kuko iherereye mu muijyi ahatari umwanya munini ngo abagororwa babashe kugira imirimo bakora igaragara.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka