U Bufaransa bwiyemeje gushyigikira uburezi, ikoranabuhanga, siporo, n’ibidukikije mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, avuga ko u Bufaransa bugiye gushyigikira ibikorwa byo guteza imbere uburezi, ikoranabuhanga, siporo, no kurengera ibidukikije mu Rwanda.

Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré

Yabigarutseho ubwo yagendereraga Akarere ka Huye tariki 3 Ugushyingo 2021, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyehuye mu gikorwa cyo kuzirikana siyansi, nk’akarere gafitanye ubumwe na Komine ya Castres yo mu gihugu cy’u Bufaransa.

Mu ijambo rye, Antoine Anfré yabwiye Abanyehuye ko iby’ubufatanye bwa Komine ya Castres n’Akarere ka Huye byo bizakomeza bifatiye ku kuba impande zombi zizabyumvikanaho, kuko n’ubwo u Bufaransa bubishyigikiye, ibyo bakorana bitari iby’u Bufaransa bwose.

Icyakora, u Bufaransa nk’igihugu cyo, ngo nyuma y’uko bashyizeho i Kigali ibiro by’u Bufaransa by’iterambere (Agence Française de développement) bagiye kujya bafasha u Rwanda mu bikorwa by’uburezi, ikoranabuhanga, siporo no kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Tuzafasha mu mishinga ijyanye no kurengera ibidukikije n’isuku, ijyanye n’uburezi harimo no kwigisha Igifaransa mu mashuri cyane cyane aya Leta, ndetse n’ijyanye n’ikoranabuhanga ndetse na siporo.”

Yasobanuye kandi ko mu bijyanye na siporo bazashyigikira siporo yo mu mashuri kuko bazi ko iri mu byo Leta y’u Rwanda ishyize imbere, ariko bakazashyigikira na siporo yo ku rwego rwo hejuru.

Ati “Muzi ko u Rwanda ruzakira irushanwa ry’amagare ku isi muri 2025. N’amakipe yo mu Bufaransa azaryitabira, kandi Ambasade y’u Bufaransa irateganya kuzagira uruhare mu gushyigikira iryo rushanwa.”

Tugarutse ku bijyanye n’ubufatanye bwa Komine ya Castres mu Bufaransa n’Akarere ka Huye, Joseph Kagabo, umujyanama wa Komite nyobozi y’Akarere ka Huye, ari na we Perezida wa komite y’ubufatanye bw’izi mpande zombi mu Rwanda, avuga ko bwatangiye mu mwaka wa 1986.

Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda ari kumwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Huye
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye

Komine ya Castres yagiye ifasha mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, urugero nko gutera inkunga abavumvu bo mu Bisi bya Huye, igafasha ishuri ry’imyuga ndetse n’isomero biri mu Murenge wa Huye, ndetse n’abanyeshuri baho bakaza kwimenyerereza umwuga ku bitaro bya Kabutare. Akarere ka Huye ko koherezaga muri iyo komine ibihangano by’ubukorikori (objets d’art).

Kuri ubu ngo barateganya gukora ku buryo ibyo bikorwa birushaho kugenda neza, ariko hakiyongeraho no guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, hashakwa abarimu bakigisha.

Kagabo ati “Ibi bizatuma abana bacu babasha kumenya ururimi rw’Igifaransa, ruziyongera ku rw’Icyongereza n’Ikinyarwanda, bityo bakazabasha kuba babona imirimo, atari mu Rwanda gusa, ndetse no mu bindi bihugu.”

Kuri we, ubu bufatanye ngo buzagira umumaro mu kugabanya ubushomeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka