U Bufaransa buzahagararirwa mu gutangiza icyunamo

U Bufaransa bwohereje ugomba kubuhagararira mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 18. Biteganyijwe ko iyo ntumwa igomba kuba iri i Kigali guhera tariki 06 kugeza 07/04/2012.

Ambasaderi ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Bufaransa, François Zimeray, niwe woherejwe kugira ngo ahagararire Guverinoma ye mu gutangiza imihango yo kwibuka inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yamaze iminsi igera ku 100; nk’uko itangazo ryatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Bufaransa ribivuga.

Nyuma y’imyaka itari micye ibihugu byombi bitavuga rumwe kubera ko u Rwanda rushinja u Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside, u Bufaransa n’u Rwanda biragenda bitera indi ntambwe mu kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Uguhagararirwa kwa Guverinoma y’u Bufaransa kuzatanga indi sura mu icyemuka ry’iki kibazo n’ubwo u Bufansa butarerura ku mugaragaro, nk’uko u Bubiligi bwabigenje mu mwaka wa 2000.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka