U Bufaransa bufite ubushake bwo gufatanya n’u Rwanda urugendo rushya mu iterambere

Ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda, Michel Flesch, aratangaza ko igihugu cye kiteguye gukomezanya n’u Rwanda mu gushyiraho umubano mushya ushingiye ku bufatanye n’iterambere, nyuma y’ibihe byakurikiye Jenoside byagaragayemo umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma y’amezi abiri ashyikirije Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, inyandiko zimwemerera gukorera mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 18/01/2013, Ambasaderi Flesch, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi.

Ibyo biganiro ntibyibanze ku bihe byashize ahubwo byibanze ku bufatanye ibihugu byombi bishobora guhurizaho bukabyarira inyungu ibihugu byombi, kandi bikaba ari nabyo Perezida Kagame yifuje kuva ibihugu byombi byazura umubano, nk’uko Ambasaderi Flesch yabitangarije abanyamakuru.

Yagize ati: “Nababwira ko n’ubwo tutabiganiriyeho neza na Minisitiri w’Intebe ariko ipfundo ry’igitekerezo riri mu ijambo Perezida Kagame yambwiye ubwo namugezagaho inyandiko zinyemerera gukorera mu Rwanda, aho yavuze ati: Tugomba kujya imbere twese icyarimwe.

Icyo nicyo cyerekezo. Kugira ngo habeho ubufatanye, ntitugomba kwita ku byahise ubundi tugashaka icyo twakora ku buryo bufite akamaro”.

Ambasaderi Michel Flesch na Minisitiri w'Intebe, Pierre Damien Habumuremyi.
Ambasaderi Michel Flesch na Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi.

Gusa hari bimwe mu bibazo u Rwanda rwifuza ko u Bufaransa bwakemura, bujyanye n’ibibazo bigaragara mu guha uburenganzira Abanyarwanda bwo kwinjira mu Bufaransa n’abakurikiranyweho Jenoside, nk’uko byatangajwe na Innocent Nkurunziza, Umujyanama wa Minisitiri mu by’imibereho myiza y’abaturage.

Ati: “Icyo kibazo yakimugejejeho Ambasaderi yavuze ko agiye kugisuzumana na bagenzi be cyane cyane cyane abo mu Bubiligi bafatanya, kuko ubu nibwo ubu butanga izo Visa.

Hari ibibazo bijyanye n’ubutabera cyane cyane abaregwa Jenoside baba mu Bufaransa ugasanga rimwe na rimwe hatabaho ubushake mu kwihutisha izo manza, hari ibyatangiye nk’abakozi bo mu nzego z’ubugenzacyaha bagenda baza babyiga, yavuze ko bazakora ibishoboka byose uyu mwaka wazarangiea izo manza zimaze kunozwa zigashyikirizwa inkiko”.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka