U Budage: Yaguze ubunyobwa bwose bwari mu ndege arangije asaba gusubizwa amafaranga ye

Umugore witwa Leah Williams ufite umubiri udakorana n’ubunyobwa cyangwa se ugira ‘allergie’ ku bunyobwa, yabuze andi mahitamo yiyemeza kugura amapaki yose y’ubunyobwa yari mu ndege kugira ngo budahabwa abagenzi bari kumwe muri iyo ndege bigashyira ubuzima bwe mu kaga.

yaguze ubunyobwa bwose mu ndege
yaguze ubunyobwa bwose mu ndege

Leah Williams yari mu ndege ya Kompanyi ya ‘Eurowings’ iva i Londres mu Bwongereza yerekeza i Dusseldorf, mu Budage, nyuma abona abashinzwe gutanga ibiribwa n’ibinyobwa mu ndege baritegura gutangira kubiha abagenzi.

Kuko agira ikibazo gikomeye cya ‘allergie’ ku bunyobwa yihutiye kubimenyesha ashinzwe kwita ku bantu mu ndege, kugira ngo nabo babimenyeshe abagenzi, bityo ntihagire uhabwa ubunyobwa muri iyo ndege bari barimo.

Gusa, abo bakozi bo mu ndege bahaye ntihaye agaciro icyo kibazo cya kuba agira ‘allergie’ ku bunyobwa. Kuko nta yandi mahitamo yari afite, yahise yiyemeza kugura amapaki yose y’ubunyobwa yari muri iyo ndege kugira ngo hatagira abandi bagenzi babuha.

Byaje kurangira akoresheje Amapawundi 144 ($184/asaga 200.000 Frw) ku mapaki 48 y’ubunyobwa yari muri iyo ndege, ayo mafaranga akaba yari ahanye n’igiciro cy’itike y’indege kikubye gatatu (3). Ibyo birangiye atangira gusaba ko iyo Kompanyi y’indege yamusubiza amafaranga ye yatanze agura ubwo bunyobwa.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘Odditycentral’ ivuga ko Leah Williams aganira n’abanyamakuru bo mu Bwongereza, yagize ati, “ Abo bantu bakora mu ndege, bandebaga nk’aho ndi umusazi, maze baravuga ngo ‘ ariko hari bwinshi, birasaba ko tububara bwose.’ Ndavuga nti, ‘ Ndabinginze rwose nimububare bwose ndabwishyura kuko ndabona ko nta yandi mahitamo mwansigiye’. Eurowings yagombye kugira isoni z’uburyo bakemuye iki kibazo nk’uko nanjye batumye ngira isoni”. me feel.”

Uwo mugore yabwiye ‘Insider Magazine’ ati, “ Ikibabaje kurushaho, ni ukuntu bambajije niba nshaka gutwara ubwo bunyobwa, ndababwira nti birumvikana ko ntabwo ntwara. Nyuma babushyira mu isashe ya palasitiki”.

Leah Williams yavuze ko abakozi bo muri iyo ndege banze gutanga itangazo ku bagenzi, kugira ngo hatagira ugura cyangwa se urya ubunyobwa kuko byamutera ikibazo, bavuga ko binyuranyije na gahunda y’iyo Kompanyi.

Gusa umuvugizi wa ‘Eurowings’ yavuze ko abakozi bo mu ndege bamenyekanishije ikibazo cya Ms. Williams ku bantu bari bamwegereye.

Yagize ati, “ Turisegura kuko urugendo yakoranye natwe rutagenze uko yari arwiteze, turisegura ku kibazo cyose byaba byarateye Leah Williams. Ikintu kimwe navuga mbere, ni uko Leah Williams atigeze ahatirwa kugura amapaki yose y’ubukobwa yari mu ndege. Abakozi bacu bamusabye kureka bagashaka ukundi bakemura ikibazo cye, harimo kukimenyesha abantu bicaye iruhande rwe, abanza kubyemera, nyuma yiyemeza kugura ubunyobwa bwose”.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba ‘Eurowings’ izasubiza Leah Williams ayo mafaranga yaguze amapaki 48 y’ubunyobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka