U Budage: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku isi
Yanditswe na
KT Editorial
Perezida Paul Kagame yageze i Berlin mu Budage yitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku isi, aho aza no gusobanurira abayitabiriye uruhare rwa Afurika mu iterambere ry’isi.

Perezida Kagame aritabira iyi nama nk’umuyobozi wa AU ariko kandi anahagarariye u Rwanda ruri muri gahunda ya CwA
Iyo nama yiga ku ishoramari muri Afurika ihuje ibihugu 20 bikize ku isi na bimwe mu bihugu bya Afurika, muri gahunda yiswe “G20 Compact with Africa (CwA)
Biteganijwe ko abashoramari b’Abadage baza kwerekana umushinga mugari bafite wo gushora imari muri Afurika no gushaka amahirwe ahagaragara.
U Rwanda ruyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) na rwo ruri muri iyo gahunda ya CwA, imaze kwinjirwamo n’ibihugu 11 ari byo: Benin, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Rwanda, Senegal, Togo, na Tunisia.
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira Nyakubahwa president wa repubulika wacu isura nziza akomeje kuduhesha muru hando mpuzamahanga