U Budage bugiye kunoza ubutwererane no gushora imari mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 11/11/2014, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yakiriye mu biro bye, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz, waje kumusaba ko habaho ibiganiro ku butwererane bw’ibihugu byombi bugomba kunozwa mu gihe kiri imbere, ndetse no kumumenyesha ko abashoramari bo mu Budage bagiye kuza gukorera mu Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Ambasaderi Fahrenholtz yatangarije abanyamakuru ko kuri uyu wa gatatu tariki 12/11/2014, u Rwanda n’u Budage bizaganira ku byashingirwaho mu mubano w’ibihugu byombi mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere; kandi ko mu cyumweru gitaha Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cye azazana abashoramari bashaka kuza gukorera mu Rwanda.

“Ejo tuzumvikana ku buryo u Budage bwakomeza kunganira u Rwanda muri gahunda zinyuranye zo kuruteza iterambere, ariko nkaba nanamenyesha ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cyacu azazana itsinda ry’abantu bakomeye bagera kuri 80, barimo abashoramari ndetse n’abanyamakuru bo kuzajya kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rumaze kugeraho”, Ambasaderi Fahrenholtz.

Ministiri w'Intebe, Anastase Murekezi yakiriye Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda.
Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi yakiriye Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda.

Yavuze ko yishimiye uburyo u Rwanda rwakoresheje inkunga imaze kugera kuri miliyoni 60 z’amayero rwahawe n’u Budage mu guteza imbere imyuga inyuranye ikorerwa mu dukiriro, mu bijyanye no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, ndetse no mu bikorwa binyuranye bigamije iterambere rirambye.

Amb Fahrenholtz ati “Iterambere ry’imyuga ni ikintu gikomeye cyane, kuko urubyiruko rw’abanyarwanda rukeneye kuva mu bushomeri, rugakora imirimo ikenewe n’abikorera, yaba ibaruramari, amashanyarazi, ubukanishi n’ibindi; ibi akaba aribyo ubukungu bw’igihugu bushingiraho buzamuka”.

Uhagarariye u Budage mu Rwanda yavuze ko yishimiye uburyo u Rwanda rwakoresheje inkunga rwahawe n'u Budage.
Uhagarariye u Budage mu Rwanda yavuze ko yishimiye uburyo u Rwanda rwakoresheje inkunga rwahawe n’u Budage.

Mu biganiro inzego za Leta y’u Rwanda zizagirana n’itsinda riyobowe na Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage ngo harimo ikijyanye no guteza imbere umuco, aho bifuza ko abanyarwanda batangira kwiga ururimi rw’ikidage, nk’uko Ambasaderi w’u Budage yabitangaje.

Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaministiri, Stella Ford Mugabo wari kumwe na Ministiri w’Intebe agirana ibiganiro na Ambasaderi w’u Budage, yatangarije abanyamakuru ko u Rwanda ruhaye ikaze inozwa ry’ubutwererane n’ishoramari ry’u Budage; ngo rizibanda ku iterambere ry’ingendo zo mu kirere n’ibikorerwa ku bibuga by’indege.

Minisitiri Mugabo yavuze ko u Rwanda ruhaye ikaze inozwa ry'ubutwererane n'ishoramari ry'u Budage.
Minisitiri Mugabo yavuze ko u Rwanda ruhaye ikaze inozwa ry’ubutwererane n’ishoramari ry’u Budage.

Biragaragara ko ibihugu by’u Burayi byahagurukiye gushora imari mu Rwanda, aho kuri uyu wa mbere igihugu cy’u Buholandi nacyo cyatangaje ko Minisitiri wacyo ushinzwe ubutwererane n’ubucuruzi n’amahanga, azazana mu Rwanda itsinda ry’abashoramari; ndetse na Ambasaderi w’u Bubiligi akaba yaratangaje ko igihugu cye nacyo kigiye kugera ikirenge mu cya bigenzi byacyo.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

amacupa ya jus ateretse hasi cyangwa haricyo bayateretseho?

philadelphie yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

ubutwrerane bw’u Rwanda n’ubudage ubona hari icyo buvuze gifatka kandi ugasanga amafrnga baduha adufasha muri byinshi bityo kuvugurura ubutwrerane biganisha aheza mbona byaba ari inyamibwa

macumi yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka