Twiteguye kubahiriza amasezerano... Uganda nibanze irekure imfungwa – Amb. Nduhungirehe

U Rwanda ruravuga ko Uganda ikwiye kurekura amagana y’Abanyarwanda bafungiye muri gereza zayo zitandukanye nk’ikimenyetso cy’ubushake mu ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano yashyizweho umukono ku munsi w’ejo n’abakuru b’ibihugu byombi, igikorwa cyabereye i Luanda mu murwa mukuru wa Angola; amasezerano agamije kubyutsa umubano hagati y’ibihugu byombi.

Muhigirwa Paul, Umunyarwanda wafunzwe n'inzego z'umutekano za Uganda
Muhigirwa Paul, Umunyarwanda wafunzwe n’inzego z’umutekano za Uganda

Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni ku wa gatatu tariki 21 Kanama 2019 bashyize umukono ku musezerano yo kurangiza ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yahise avuga ko aya masezerano adakwiye kubahirizwa igice mu gihe hifuzwa ko umubano usubira kuba nk’uko wari umeze mbere.

Amasaha make nyuma yo gushyira umukono kuri ya masezerano, u Rwanda rwahise ruvuga ko Uganda itangiye gukora ibihabanye n’aya masezerano nyuma y’uko ikigo cya Uganda gishinzwe itumanaho (UCC) gitegetse abacuruza interineti mu gihugu guhagarika imbuga zimwe na zimwe zo mu Rwanda zandika amakuru mu gihugu cya Uganda.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ufite umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba mu nshingano Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye Kigali Today ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa aya masezerano yasinyiwe i Luanda, harimo no guhagarika ubutumwa buburira Abanyarwanda bajya Uganda, igihe cyose Uganda yagaragaza ubushake.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

Yagize ati “ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rizashingira ahanini ku bushake bwa Uganda bwo kuyubahiriza. Kurekura Abanyarwanda bose bafungiye muri Uganda bizaba ari ikimenyetso cyiza cy’ubushake bwabo”.

Amb. Nduhungirehe, n’ubwo nta gihe yatanze bizabera, yavuze ko ubutumwa buburira Abanyarwanda bubasaba kwitondera gukorera ingendo muri Uganda bwatanzwe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka buzavanwaho igihe amagana y’Abanyarwanda bafungiye Uganda azaba afunguwe. Ibi ngo bizaba byerekana ko Umunyarwanda washaka gukorera urugendo muri Uganda nta mpungenge akwiye kugira.

U Rwanda rwakomeje kuvuga ko rusaba Uganda guhagarika ibyo guta muri yombi no gukorera iyica rubozo Abanyarwanda batuye cyangwa se bagenda muri Uganda ndetse no kubazana mu Rwanda mu buryo butabereye ikiremwamuntu, igahagarika gutera inkunga imitwe irwanya Leta y’u Rwanda ndetse no kubangamira ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu u Rwanda rufitemo inyungu.

Amasezerano yashyizweho umukono ku munsi w’ejo ku bushake bwa perezida wa Angola João Lourenço, atanga umurongo watuma bihugu byombi byongera kubyutsa umubano.

Aya masezerano yanitabiriwe kandi na perezida Félix Tshisekedi wa RDC hamwe na Perezida Denniss Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo, nk’abahuza.
Bimwe mu byemeranyijwe n’impande zombie harimo kubaha ubusugire bw’ikindi gihugu, ndetse no kugendera kure ibikorwa bigamije kubuza umutekano umuturanyi.

Hemeranyijwe kandi ko muri uyu mujyo, buri gihugu kizavanaho imbogamizi zose zabangamira iyi nzira nko gutera inkunga no guha amahugurwa imitwe igamije guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu.

Imwe mu ngingo zigize aya masezerano ivuga ko ibihugu byose bizasubukura ibijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu gihe cya vuba, hagamijwe iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano akora ku ngingo zireba ibihugu byombi, kandi ko bikwiye ko yubahirizwa uko yakabaye atari uguhitamo ingingo zimwe na zimwe zo gushyira mu bikorwa no kureka izindi.

Yavuze ko iyo hari imbogamizi zibangamira ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu, kuko batabasha kwambuka cyangwa se bakwambuka bagatabwa muri yombi, bigira ingaruka ku rujya n’uruza rw’abantu, ibintu ndetse n’ubucuruzi muri rusange.

Mu bindi bikubiye muri aya masezerano ni ugushyiraho akanama gahuriwe na ba minisitiri bafite ububany n’amahanga mu nshingano ndetse n’abafite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ku mpande zombi gashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’aya masezerano ndetse n’abakuriye inzego z’iperereza.
Harimo kandi ko intambwe yose itewe mu iyubahirizwa ryayo igomba kumenyeshwa abahuza.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na perezida Museveni ubwo yatumirwaga na perezida Lourenco wa Angola, ryavugaga ko yari (Perezida Museveni) yatangiye ibiganiro na Perezida Kagame bigamije gushakira umuti urambye ikibazo.

Cyakora ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu bombi mu bihe byashize nta musaruro ugaragara byatanze, u Rwanda rukavuga ko Uganda itagira icyo ikora ku bibazo bihari bigaragazwa n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

yes it,s good urwanda kubyutsa umubano nayuganda ariko urwanda narwo rurecyeraho kohereza abamaneko mur,uganda bakagirira nabi abanyarwa ngo byitirirwe uganda abamaneko bakagame batwara abanyarwanda nabi bakabakubita abandi bakabica bakanabatwara murwanda bakabeshya abanyarwanda ko abanya y(uga)ko aribo babishe nkatwe abanyarwanda turi mur uganda dusabakagame ahe abanyarw ubwisanzure kuberako abanyarwa bagenda mur uganda gushaka umudendezo ari akabakurikira kubagiriranabi nkatwe abanyarwanda twasabaga mutubwirire kagame nti kuvuga kuri kuri politiki siko kugirirwa nabi kandi sikogufungwa natwe tubadushaka ejo hazaza heza abanyarwanda mwese mbasaba kureba kure mumenye ukuri

nsanzumuhire jean bosco yanditse ku itariki ya: 24-08-2019  →  Musubize

Mu Kinyarwanda baravuga ngo “awaaa,nkibivuga”.Presidents bakiri Luanda,Ibinyamakuru byafunzwe!! Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir).Dore ingero nkeya: Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki? Si ibipapuro??”.Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Cyangwa igihe aza gusura u Rwanda muli 1989.Yijeje Kinani ko nta muntu uzigera atera u Rwanda aturutse muli Uganda.Ndetse yongeraho ati:”Mumanyi baringa?” Muzi ibyakurikiyeho. Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muli Politike habamo kubeshya,kwica,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera gusa kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga tubwira Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze”.Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.

gisagara yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

But will Affect you. Better Gukora icyatuma iba nziza kurenza kuyijya kure bitanashoboka. Ni nko kuvuga NGO ibirenge byanjye bikandagira hasi kdi sinshaka kuhakandagira. Icyiza wabikuraho kuko ntakizatuma utahakandagira.

Usabuwera Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-08-2019  →  Musubize

Burya iyo ikinyoma kivuzwe kenshi gihinduka ukuri.
Habyarimana ntiyavuze ko amasezerano ya Arusha ari ibipapuro. Ahubwo yavuze ko amashyaka yayasinye yose agomba kubahiriza ibirarimo ntamacenga bitabaye ibyo azaba ari ibipapuro.
Ninawe ugaragara muri video asaba Abanyarwanda bari imbere mugihugu kwitegura kwakira abanyarwanda bari hanze bagafatanya kubaka igihugu. Ariko muramuhimbira! Habyarimana si intungane, yakoze amakosa atari make ariko nta mpamvu yo guhimba.
Kubya nduhungirehe, si uganda yonyine yasinye amasezerano. U Rwanda naryo rugomba guhagarika kohereza ba maneko gushimuta no kwica.
U Rwanda burigihe ruba rwigira nk’abatagatifu

Karera yanditse ku itariki ya: 23-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka