Twikomereze ubumwe n’umutekano hanyuma abanzi baganye – Kagame

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2024, ubwo yiyamarizaga mu karere ka Rusizi yabijeje ko ntawabasha guhungabanya umutekano w’Igihugu kuko u Rwanda rurinzwe.

Perezida Kagame yijeje Abanyarusizi umutekano usesuye
Perezida Kagame yijeje Abanyarusizi umutekano usesuye

Ati “Ku bw’umutekano wacu ntawe ufite aho yamenera rwose, ababyifuza kuwuhungabanya nabo barabizi ko ntaho bamenera icyo basigarana ni ukutwifuriza inabi gusa muzababatize bajye mu nzira bari bakwiye kuba bajyamo”.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yabashimiye uruhare rwabo mu gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu ndetse n’imitwe ya Politike yifatanyije mu bikorwa byo kubaka igihugu. Ati “Muri Inkotanyi koko uburyo twashyize hamwe bigaragazaga ko ntacyatunanira”.

Paul Kagame avuga ko hari byinshi bimaze kugerwaho ariko aho bajya naho ari kure kandi hari byinshi bifuza kugeraho kandi ntagushidikanya bizagerwaho uko bikwiye ibakomeza gufatanya.

Ati “Mwebwe Rubyiruko rero mbe arimwe mperaho ntibagiwe nabo mukomokaho mujye musubiza amaso inyuma gato mumenye ngo aho u Rwanda ruvuye naho rugeze ko mufite inshingano yikubye kabiri kugira ngo mukomeze kubakira ku byagezweho munabirinda icyabisenya”.

Umukandida Paul Kagame yifashishije urugero yabwiye urubyiruko ko rutakubaka inyubako nziza ngo rwemere ko isenywa nuwo ariwe wese utarayubatse abasaba kubaka ibyiza, birimo Ubumwe, Amajyambere na Demokarasi ibafasha kwihitiramo ibyo bashaka.

Umukandida wa RPF- Inkotanyi Paul Kagame yabwiye Abanyarusizi ko abafitiye icyizere ko nibafatanya ntacyizabananira ndetse ko ntawagira ubwoba bwo guhangana n’ibiri imbere.

Ati, “Uwaguhaye inka n’uyigusezeranya wakwirahira nde? Ntawirahira uwamusezeranyije inka ahubwo wirahira uwayikugabiye”.

Paul Kagame yababwiye ko FPR yagabiye abanyarwanda kandi Abanyarwanda nabo bazayitura. Ati “Twikomereze ubumwe n’umutekano hanyuma abanzi baganye”.

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame wari wakiriwe n’imbaga y’abarenga ibihumbi 200, yaherukaga i Rusizi mu bikorwa byo kwiyamamaza ku wa 28 Nyakanga 2017, aho abaturage baho bamubwiye ko bazamutora na we akabasezeranya ko nibabikora, we n’abo bafatanyije kubaka u Rwanda mu Muryango wa FPR Inkotanyi, batazabatererana.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka