Twibukiranye bimwe mu byarangaga umupira wa Karere (Video)

Karere ni umupira wabaga ukozwe mu mashashi azirikishije ibirere cyangwa mushipiri. Ubajije benshi mu rubyiruko ndetse na bamwe mu bagabo b’ibikwerere, wasanga abatarakinnye uwo mupira wakinirwaga cyane mu muhanda, ari mbarwa.

Akenshi usanga benshi mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda, muri Afurika ndetse no ku isi muri rusange, baba baratangiye bakina Karere bakiri bato, bakaza kugaragaza impano bagashyirwa mu mashuri y’umupira bakavamo abakinnyi bakomeye.

Karere yabaga ikozwe n'amashashi azirikishijwe mushipiri cyangwa ibirere
Karere yabaga ikozwe n’amashashi azirikishijwe mushipiri cyangwa ibirere

Uwo mukino wa Karere utakigaragara cyane mu Mujyi wa Kigali, wagiraga amabwiriza yawugengaga, ahabanye cyane n’agenga umupira w’amaguru usanzwe.

Amwe muri ayo mabwiriza ni aya akurikira:

1. Umwana ubyibushye ni we wagomba kuba umuzamu

2. Uwazanye umupira wa Karere ni we watoraga abakinnyi

3. Niba mwaje mwambaye inkweto, indi kipe nta muntu urimo uzambaye mwagombaga kuzikuramo

Nyir'umupira wa Karere niwe watangaga amategeko mu kibuga
Nyir’umupira wa Karere niwe watangaga amategeko mu kibuga

4. Umukino nta minota wagiranga, warangiraga ari uko abakinnyi bananiwe

5. Umukino wa Karere nta musifuzi wagiraga, ijambo rikomeye mu mukino ryabaga rifitwe n’uwazanye umupira

6. Koluneli (Corners) eshatu zavagamo penaliti

7. Penaliti yemezwaga ari uko umukinnyi ukorewe ikosa avunitse cyane, cyangwa ari kurira.

Abakina biyambuye hejuru babaga batsinzwe igitego cya mbere
Abakina biyambuye hejuru babaga batsinzwe igitego cya mbere

8. Umukinnyi batoraga nyuma yabaga ari we muswa mu bandi bose, kandi ba Kapiteni b’amakipe babaga ari abahanga bazi gucenga kurusha abandi.

9. Muri uwo mukino iyo umupira wagwaga munsi y’imodoka, byateraga umujinya cyane abakinnyi.

10. Iyo uwazanye umupira yaruhaga, umupira wahitaga uhagarara bagataha

11. Umupira watangiraga amakipe yombi yambaye imyenda, itsinzwe igitego cya mbere, ikaba ari yo ikuramo imyanda.

Karere irakinwa kugeza igihe umukinnyi wa nyuma ananiriwe
Karere irakinwa kugeza igihe umukinnyi wa nyuma ananiriwe

12. .Iyo hazaga abandi bakinnyi umupira watangiraga bundi bushya,

13. Guhinduranya ikibuga ntibyashingiraga ku minota, ahubwo byaterwaga n’umubare w’ibitego.

Waba warakinnye Karere ukaba hari ibwiriza tutashyizemo hano wibuka? Ridusangize.

Reba Video igukumbuze umupira wa Karere :

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Umupira bawubangiraga hejuru y’uruhago rw’ihene bahazemo umwuka kugirango ubashe kwidunda.

Nyanza yanditse ku itariki ya: 1-10-2017  →  Musubize

abatsinzwe basabagako hashyirwamo umukino witwaga sinabyaye.

tutu yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

Karere yari ikozwe n’ibirere gusa. ibyo uzana by’amasashi na mishipiri n’iby’ejo bundi mutangiye kuwubohana ikoranabuhanga munashyiramo gapote zihazemo umwuka

Hambere muri (1986 - 1989) twakoreshaga ibirere bishishuye tukazengurutsaho akimbere kabaga koroshye tukazungurizaho akagozi gakaraze gakomeye ibyo twitaga (GUTANAGA), akenshi kabaga ari aka kamaramasenge niyo ikomera.

CQ yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

nyakabiri yabaga arumukinnyi uhagaze imbere ya nyezamu apana muri 5 nkukobbizwi ubu

mutatis yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

nta wari wemerewe gukinana inkweto, kd iyo nyirumupira yananirwaga, yahitaga yemeza ko numupira unaniwe

mutatis yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

numukino mwiza cyane jye nanawukinaga ndagiye inka

Dj nem-G yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

muranyibukije mbikumbuyeho tukiri abana ubu maze kugira imyaka 29 nakinaga karere mfite 13-18 none ndibutse iyo mbikomeza nazaga kuba rutahizamu nka mess

olivier yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

Naho se gushinga amazamu mukayagira kamambiri z’umwe mu bakinnyi. ubwo ugacenga ikipe yose wajya gutsinda ugasanga amazamu ntayahari. kumbi nyiri kamambiri iwabo bamuhamagaye arazitwara.....

mbaze ibitego natsinze nkina Karere, nakabaye narahawe nka Ballon d’Or pe!!! Messi aba amfitiye agashyari. hahahahahahahaah

MICOMYIZA yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

Munyibukije championat ya karere, agaho abakinyi baratahaga saa sita maze abambere bagaruka ikigoroba bagahita batangira match gatitaye ku kuba abakinnyi bose bahageze, kuko basezeranaga isaha baratangiriraho ubwo akaba ariyo nyine.

Julien yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

Oya wowe urandangije wallah. Uti bahita batangira batitaye ku whageze😂😂😂🤣

kigingi yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

Ashyiiiii, Mana we munyibukije byinshi kweri, ahubwose ukuntu ntamubare ngenderwaho wagomba kuba uri mukibuga, ahabyaterwaga nabahari, rimwe namwe ugasanga uruhande rumwe barakina ari 8 nurundu 8

Mwaba muri nka 23 uruhande rumwe 11 urundu 12 ariko ariko uwa 12 yitwaga agatamba hashira nkigihe runaka agakinira urundi ruhande . yewe namateka

KimGeoff yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

iyo corners zabaga ari 3 ubwo yabaga ari pernaliti.nyuma yabatsinzwe batezaga aintambara umukino ukarangira nabi

Felix yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

najyenukonatajyi yenyina umupiramumuhanda arikonarinzigukina cyane amahirwena ryize mabinuko ahonakiniraga nagobakundaga umupira pe arikojyewe ndawukundacyane pe murakoz

nshimyumukiza venusite yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka