Twavuye mu rupfu mu myaka 30 ishize - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragarije amahanga ko u Rwanda rwavuye mu rupfu mu myaka 30 ishize, kandi ko ibikorwa by’iterambere rugezeho, Leta yabifashijwemo no gushyira abaturage imbere no kubaka ubushobozi bwabo.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, mu kiganiro cyagarukaga ku cyerezo gishya kigamije iterambere mpuzamahanga ridaheza, cyatangiwe mu nama idasanzwe ya World Economic Forum, irimo kubera i Riyadh muri Arabie Saoudite.

Muri icyo kiganiro Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwari rwarapfuye ariko ubu rwasubiranye ubuzima.

Yagize ati “U Rwanda twavuye mu rupfu mu myaka 30 ishize, ariko ubu turiho kandi turakoresha imbaraga dushora imari mu baturage bacu, mu kubazwa inshingano dukora, imiyoborere dushyiraho kandi dusangiza n’umugabane wose.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari ibyagezweho, ariko bitari byoroshye kubera amateka ashaririye u Rwanda rwari rumaze gucamo, gusa ngo hagiye hakorwa ishoramari rishingiye ku kuzamura no guhindura imibereho y’abaturage, kuko ari bo ba mbere.

Yagize ati “Ibi bisobanuye ko dukora ishoramari rihambaye mu kubaka ubushobozi bw’abaturage bacu, byaba mu buryo bwo kubazamura, ariko no kubaka urubuga ku buryo tubasha kugira uruhare mu mibereho myiza n’iterambere ryabo.”

Yongeraho ati “Twakoze ishoramari mu burezi, mu buzima, ariko ikiruta byose, ikoranabuhanga twaryibanzeho, turiteza imbere muri gahunda z’uburezi n’ubuzima, aho nko muri serivisi z’ubuzima twatangiye gukoresha za drone, aho usanga zitanga serivisi z’ubuvuzi mu bitari biri mu bice by’icyaro.”

Kuri Perezida Kagame, ngo asanga aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze bigaragaza ibyo Afurika ishobora kugeraho mu bihe biri imbere, mu gihe habayeho ubufatanye.

Yagize ati “Kuri twe kugira ngo bigerweho, icya mbere ni ugushyira abaturage mu byo ugiye gukora byose, ibyo bisobanuye ishoramari mu baturage bacu, uko tubateza imbere n’uburyo babona urwo rubuga rwo gutanga umusanzu ku mibereho myiza yabo n’iterambere.”

Mu myaka 30 ishize ni ukuvuga mu 1994, Umunyarwanda yinjizaga Amadolari ya Amerika 111 ku mwaka, mu gihe imibare igaragaza ko uyu munsi ayo yinjiza yikubye inshuro zirenze 10, kubera ko yinjiza Amadolari 1040 ku mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka