Twavuye mu biro ngo ducyemure ibibazo aho biri mu giturage - Guverineri Uwamariya

Guverineri Uwamariya Odetta uyobora Intara y’Iburasirazuba aratangaza ko muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza atazongera kwakira ibibazo byinshi mu biro akoreramo, ahubwo ngo ni igihe cyo kumanuka bagacyemura ibibazo aho biri mu Mirenge no mu Midugudu.

Guverineri Uwamariya avuga ko ibi ari ingamba zijyanye n’icyerecyezo cya Guverinoma y’u Rwanda, aho Minisitiri w’Intebe akaba n’umuyobozi wa Guverinoma yatanze amabwiriza ko uku kwezi kuzarangira ibibazo byose by’akarengane byaracyemuwe, buri muturage mu Rwanda adataka ikibazo cyo kurenganywa.

Guverineri Uwamariya ati “Dusanganywe inshingano yo gucyemura ibibazo by’abaturage, ariko turishimira ko muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza tubonye umwanya noneho wihariye wo kumanuka tukava mu biro, tukajya gucyemura ibibazo by’abaturage kandi tukabicyemurira aho abaturage batuye iwabo mu Midugudu.”

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Uwamariya Odetta.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odetta.

Gahunda ya Guverinoma yo gushyiraho ukwezi kwihariye kugenewe imiyoborere myiza ibaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda, ndetse Guverineri w’Iburasirazuba akavuga ko ubwo iyi gahunda yatangiraga mu mwaka wa 2012 abayobozi muri iyo Ntara bakiriye ibibazo 305 kandi ngo babicyemuye ku gipimo cya 80%, ibindi 20% babigeza ku zindi nzego byarebaga.

Icyo gihe kandi ngo abayobozi baboneyeho umwanya wo kuganira no gusabana n’abaturage, bagirana ibiganiro byatumye abaturage benshi bagira imyumvire myiza kuri gahunda nyinshi za Leta.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James uku kwezi gufasha cyane mu kwimakaza imiyoborere myiza cyane cyane nko kurwanya akarengane na ruswa, gutanga serivisi zinoze kandi zihuse no guha abaturage ijambo.

Uku kwezi ngo kunafasha mu gucyemura ibibazo abaturage baba bafite byaratinze gucyemuka, ariko ngo muri uku kwezi abayobozi bakabona umwanya wihariye wo kubyitaho no kubicyemura.

Minisitiri Musoni yatangaje ko muri uku kwezi kwizihijwe ku nshuro ya kabiri hazibandwa kuri gahunda zihariye zigamije kwimakaza imiyoborere myiza muri rusange.

Minisitiri Musoni ati “Muri uyu mwaka tuzibanda ku gushimangira imitangire ya serivisi nziza, gucyemurea ibibazo by’abaturage no kubashishikariza kugira uruhare mu bibakorerwa.”

Abayobozi barasabwa kwita ku bikorwa biteza imbere abaturage. Aha Minisitiri w'Intebe yafunguraga ku mugaragaro isoko rya kijyambere i Rwamagana.
Abayobozi barasabwa kwita ku bikorwa biteza imbere abaturage. Aha Minisitiri w’Intebe yafunguraga ku mugaragaro isoko rya kijyambere i Rwamagana.

Minisitiri Musoni avuga kandi ko muri uku kwezi hazabamo no gusabana, abayobozi n’abaturage bakagira gahunda zo kwidagadura zihariye, bakaganira bakanafatira hamwe ingamba zo kunoza imiyoborere myiza no gucyemura ibibazo bibabangamiye.

Muri uku kwezi kandi hazagaragaramo ibikorwa by’urubyiruko ruri ku rugerero bizaba bigamije gushimangira umuco wo gukunda igihugu, abari ku rugerero bakagira ubwitange no guharanira kwigira no kwicyemurira ibibazo, bakazubaka ibikorwaremezo bikenewe Abanyarwanda badategereje abanyamahanga.

Uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, gufite insangamatsiko yihariye yiswe Imiyoborere myiza igamije kwihutisha iterambere n’indangagaciro yo kwigira.

Guverineri w’Iburasirazuba akemeza ko abayobozi muri iyo Ntara bazaharanira ko ibibazo byose bicyemurwa muri uku kwezi, by’umwihariko bagafasha abaturage mu bikorwa by’iterambere.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka