Twatunguwe no kubona Kagame atuzaniye imvura yo mu biyaga aturinda amapfa (Ubuhamya)

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe, bemeza ko biteguye gutora Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi, wabarinze amapfa yabateraga gusuhukira mu tundi Turere kubera izuba ryinshi ryababuzaga kweza, abazanira imvura hifashishijwe imashini zuhira imyaka.

Uwingabire Emerthe, yavuze ko i Nasho babagaho mu buzima bubi
Uwingabire Emerthe, yavuze ko i Nasho babagaho mu buzima bubi

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mukandida wa Perezida wa Repubulika, cyabereye i Kirehe kuri uyu wa kabiri tariki 02 Nyakanga 2024, imbere y’imbaga y’abaturage baturutse mu duce dutandukanye tw’Akarere ka Kirehe n’aka Ngoma, umuturage wo mu Murenge wa Nasho yatanze ubuhamya bugaragaza aho umushinga wo kuhira imyaka hifashishijwe ibiyaga umaze kubageza.

Uwo mubyeyi witwa Uwingabire Emerthe, yavuze ko i Nasho babagaho mu buzima bubi, aho bahingaga ariko bakarenga bakicwa n’inzara, kugeza ubwo bamwe bavuye muri ako gace bagasuhuka.

Ni umushinga watangiriye i Nasho, ariko ugera no mu yindi Mirenge yagiye igaragaramo izuba ryinshi, irimo Nyamugari na Mpanga, Imirenge ikize ku biyaga ariko ikagira izuba ryajyaga riteza abaturage inzara.

Uwingabire yagize ati “Mpagaze hano ntanga ubuhamya bwanjye bwite ntanga n’ubuhamya mu izina ry’abahinzi bo mu cyanya cyuhirwa cya Nasho. Mbere y’uko Irrigation (kuhira imyaka) iza, nari umuhinzi mfite ubutaka, ariko ntibugire icyo bumarira inzara ikarenga ikanyica, na bagenzi banjye kwari uko, igihe cyarageze tubonye bidushobeye abahinzi bamwe batangira gusuhuka bajya mu Mutara”.

Arongera ati “Ariko twatunguwe no kumva ko Umukandida wacu Kagame Paul yadutekerejeho neza cyane ko atuzaniye imvura yo mu biyaga, twumva inkuru nziza y’uko tugiye kuvomererwa. Ntabwo twigeze tubyumva, njye ubwanjye naribajije nti ese ni gute twabona imvura itavuye mu ijuru, batubwiye ko imvura iba mu kiyaga cya Cyambwe, nti ni gute imvura yava muri ibyo biyaga bya Cyambwe?”.

Uwingabire yavuze ko uyu mushinga utaraza abahinzi benshi basuhukiye mu Mutara
Uwingabire yavuze ko uyu mushinga utaraza abahinzi benshi basuhukiye mu Mutara

Akomeza agira ati “Ibyo biyaga si navutse bihari?, ubuyobozi ntibwari buhari?, kuki bataduhaye iyo mvura?, ndibaza nti ibi ntabwo byashoboka!”.

Ni umushinga Paul Kagame yazaniye abaturage muri 2016 ukazageza mu 2027 ku bufatanye n’Umufatanyabikorwa w’Umunyamerika witwa Howard G. Buffett, binyuze mu kigo yashinze cyitwa Howard G. Buffet Foundation.

Uwingabire avuga ko igihe cyageze bahuriza hamwe abahinzi barenga mu 2000 bahinga ku buso bwa hegitari zirenga 1000, bubakirwa umudugudu w’icyitegererezo hafi y’imirima yabo.

Ati “Batangiye kutwimura badushyira mu mudugudu w’icyitegererezo mwiza cyane, dutangira kuvuga tuti reka turebe ibikurikiraho, none se ko hari bagenzi bacu bamaze gusuhuka kubera izuba, umubyeyi wacu yatuma twicwa n’amapfa kandi atubwira ko ibyiza biri imbere?”.

Ngo nibwo batangiye kubona imashini zitangiye kumena amazi mu mirima, barahinga aho bezaga ubusa batangira kuhasarura amatoni.

Ati “Twagiye kubona tubona ibyuma biruhiye, icyo gihe kuri hegitari nari mfite nasaruragaho ibiro 500 byonyine by’ibigori n’ibiro 100 by’ibishyimbo, ndetse igihe kinini tukabura na mba, babyeyi muri hano muzi agahinda ko kugaburira umuryango ntuhage, naratekaga ngateka ubusa, bikaba amarenzamunsi”.

Arongera ati “Nyakubahwa mukandida wacu, ngufate nte koko, nguhobere? nkore iki?”.

Avuga ko urugendo rwo guhinga rwatangiye, bigeze igihe cyo kubagara batangira kugira amakenga kuri iyo myaka babonaga itoshye, bakeka ko ari umuzungu bari gukorera.

Ati “Mu gihe cyo kubagara intambara yabaye ndende, badusaba kujya kubagara imyaka yacu, tuti turabagara iby’umusungu se, kugeza ubwo Ingabo z’Igihugu zaje kudufasha turabagara tureza”.

Uwingabire avuga ko kuva icyo gihe batangiye kurya bagahaga bagasagurura amasoko, kugeza ubwo kuri konti ye hari ubwo azigamye amafaranga agera mu bihumbi 700, atigeze atekereza mu nzozi ze, urugo rwe rutera imbere.

Ati “Nyakubahwa Mukandida wacu warakoze, warakoze, ahantu wadukuye inzira zo kujya mu Gisaka tujya guca inshuro, Mana ntabwo nabona uko mbivuga”.

Mu buryo bwo kwigira birinda gukomeza kugondoza Umufatanyabikorwa wabo, ngo batangiye kwizigamira kugira ngo umushinga ubwo uzaba uhagaze bazabone ubushobozi bwo gukoresha izo mashini zuhira bazaniwe, avuga ko umusaruro mubyo beza wamaze kwikuba inshuro zirenze 10.

Ati "Ubu aho tugeze dufite umusaruro mwiza, aho nasaruraga bya biro 500 by’ibigori ndahasarura toni hagati ya 7 na toni 8, soya yo ntitwari tuzi ko ibaho, numvaga ko igera mu Rwanda izanywe n’indege, ariko ubu turayihinga kuri hegitari dugasaruraho toni eshatu”.

Yavuze ko barenze ibyo kuzigama mu buryo busanzwe, bakaba bageze mu kugura impapuro mpeshamwenda muri banki Nkuru y’Igihugu.

Uwo mushinga wo kuhira imyaka (Nasho Irrigation Project) watashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku itariki 11 Werurwe 2020, aho uterwa inkunga na Howard G. Buffett.

Mu cyateye Howard G. Buffett gutera inkunga uwo mushinga, yavuze ko akigera mu Karere ka Kirehe yabwiye abaturage ko agiye kujya abazanira imvura igihe bayishakiye, babanza kutabyumva kubera amapfa yari yarabazahaje.

Gusa nyuma babona ko ibyo babwirwaga ari ukuri, aho bari batangiye kubona umusaruro wikubye inshuro zirenga 10 kuwo babonaga bataragezwaho ubwo buryo bwo kuhira imyaka.

Uwo mushinga wa Nasho wo kuhira imyaka hifashishijwe imashini ufasha abaturage barenga 2000 bahinga ku buso buhuje buri kuri Hegitari 1,173, ukaba ukwirakwiza amazi wifashishije ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba y’urugomero rutanga Megawatt 3,3.

Mu bagenerwabikorwa b’uwo mushinga kandi harimo ingo 144 ziri mu Mudugudu w’icyitegererezo.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Videwo: Richard Kwizera & George Salomo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka