Twatangiye gukorera amafaranga - Abiga TVET
Abanyeshuri biga mu Ishuri ryisumbuye rya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kirehe (Kirehe TSS) biga kubaka, kubaza, kudoda, gusudira n’ibindi, bavuga ko mu biruhuko batangira kubibyaza umusaruro.

Remy Ishimwe wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye (Level 4) mu bijyanye no gutunganya ibyuma no kubibyaza umusaruro (Manufacturing and Technology), avuga ko nta mwaka w’impfabusa bagira, kubera ko ujya kurangira umunyeshuri azi gukora ibintu bitandukanye bishobora kumufasha kwibeshaho.
Agira ati “Mu gace nturukamo harimo abantu benshi bakora nk’ibi ngibi niga, njya ngenda ngakorana na bo, bakajya bampa amafaranga nkayabika, nkabasha kuguramo imyambaro, ndetse andi nkayaha ababyeyi bakayaheraho banyishyurira ishuri.”
Arongera ati “Abantu bo hanze kugira ngo mubashe gukorana ni uko ubanza kuberaka ibyo uzi gukora. Ntabwo bahita bapfa kukwizera ako kanya, ariko uko mugenda mukorana bagenda bakongerera amafaranga baguhemba ku munsi. Nkanjye natangiye ku munsi bampa 1000 frw bakanangaburira, babonye ibintu nzi gukora bagenda bampa 2500 frws, bakanangaburira, ngenda nyabika.”

Anita Aduhire wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye (Level 5) mu bijyanye n’ubwubatsi (Bulding Construction), nawe avuga ko yatangiye kubyaza umusaruro amasomo yiga mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa kane.
Ati “Nagiye gukorera ahantu ku ishansiye mbona ikompanyi nkoreramo, igihembwe cya kabiri narakoze, n’igihembwe cya gatatu ndakora, ngeze muwa gatandatu nibwo nabonye amafaranga ari hejuru cyane kurusha ikindi gihe cyose, ku buryo ku mufuka udashobora kuntungura ngo umbwire wenda ngo ndashaka amafaranga ibihumbi 60 sinyabure. Ubu nta kintu na kimwe cyananira, n’ikigo cy’ishuri nacyubaka.”
Ibyo abanyeshuri bavuga binahamywa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ya TSS, bavuga ko abanyeshuri bigisha, abenshi mu mwaka wa kane baba baratangiye gukorera amafaranga, kubera ubumenyi bw’ibanze bwo gukora ikijyanye n’ibyo biga baba bafite.
Umuyobozi wa Kirehe TSS Ildephonse Barambanza, avuga ko bagira abana benshi biyishyurira amafaranga y’ishuri babikesha umurimo bakora ujyanye n’ibyo biga.
Ati “Ajya kurangiza umwaka wa gatandatu ubona ari umwana umeze neza yishimiye ibyo arimo, ubumenyi amaze kubona bumaze kumugeza ku rugero rushimishije, ku buryo hari n’abana tujya dutuma amafaranga akatubwira ati mu kiruhuko ayo nakoreye ntabwo baratwishyura mube munyihanganiye, ukajya kubona ukabona amafaranga arayazanye, ngiramo abana benshi birihira minerval nta kibazo bafite.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Paul Umukunzi, avuga ko ubushobozi bwo kwakira abana biga muri TVET buhari ariko imyumvire ya bamwe mu babyeyi ikiri hasi ku bijyanye n’ayo mashuri.
Ati “Icyo dusabwa ni ubukangurambaga kugira ngo abantu babyumve, kuko usanga dufite amashuri harimo abana 30 ahandi 20, bivuze ngo turacyafite igihombo, ariko cyakemuka ari uko iyo myumvire ihindutse.”
Kugeza ubu mu Rwanda mu mashuri ya TVET, habarirwa abanyeshuri barenga ibihumbi 120 biga mu bigo by’amashuri 596, intego ya Leta ikaba yari uko umwaka wa 2024 urangira abiga muri ayo mashuri barageze nibura ku kigero cya 60%, ukaba ari umuhigo utarashoboye kweswa kuko uwo mwaka warangiye bageze kuri 43%.
Ohereza igitekerezo
|