Twandikaga ku bibero dukoresheje ibiti - Kagame yabwiye abanyeshuri uburyo yize bimugoye
Perezida Paul Kagame yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Hope Haven Christian School ku bw’uruhare bwagize mu gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda bahereye ku byo bari bakeneye.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yakiraga itsinda riyobowe na Hollern Susan washinze akaba n’umuyobozi w’ishuri rya Hope Haven Christian School.
Hope Haven School Rwanda, ni ishuri riherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, ryashinzwe n’Umunyamerika mu 2012, aho risanzwe rifasha abana bavuka mu miryango ikennye bakiga batishyura, ndetse n’ababyeyi babo bagabwa imirimo inyuranye muri iryo shuri, bakayihemberwa.
Perezida Kagame yagize ati: "ndabashimira. Mwarakoze gukora ibyo Igihugu n’abaturage bacu bari bakeneye. Ubwo twatangiraga uru rugendo, twari dufite ibikenewe byihutirwa birimo ko abantu babona amashuri. Ibyo byari bikenewe ntabwo byarangiye. Uburezi ntibuzigera bureka kuba ingenzi."
Perezida Kagame yabasangije n’ubuzima bwe bwo mu buhungiro, ubwo bigiraga munsi y’ibiti bandikira ku bibero nk’amakayi bakoresha ibice by’ibiti nk’amakaramu.

Yagize ati: "Ndibuka intangiriro yanjye. Nk’umuhungu muto mu nkambi y’impunzi, twigira munsi y’ibiti. Twandikira ku bibero byacu nk’amakaye ndetse n’ibice by’ibyatsi byumye nk’amakaramu. Ibyo byaduhaye intangiriro nziza. Byari bigoye ariko twari tuzi ko ari ikintu cyiza cyo gukora. N’ubwo hari mu ibyo bihe bibi, twasobanukiwe n’akamaro ko kwiga."

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku rugendo rwa nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu agira ati: "Nyuma, mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu cyacu, twongeye kwisanga mu mashuri atandukanye, iki gihe mu mashyamba. Twari tukiga. Intambwe zose z’urwo rugendo zari isomo."

Perezida Kagame yavuze kandi ko intego zo kubohora Igihugu zari zikubiye mu buryo bwinshi, harimo kubanza kumenya ukuri, haba ku bayobozi ubwabo, abaturage ndetse n’inshingano buri weae afite muri rusange.
Yakomeje avuga ko iyo utanze uburezi, bikarangirira mu kwigisha gusa, ahubwo uba ufasha urubyiruko kugera ku nzozi zarwo no guhindura ejo hazaza h’Igihugu nk’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|