Twakoraga imirimo dukenyeye imifuka tunakubitwa - Ubuhamya bw’uwari ufungiye muri Uganda

Nshimiyimana Jean Pierre yatangaje ibyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021, ubwo Abanyarwanda 32 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagezwaga mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba.

Uwo muturage wo mu Karere ka Nyagatare wari asanzwe ari umukozi w’imodoka zitwara abagenzi za Jaguar, ngo yafatiwe i Mbarara aho yakoreraga ku wa 05 Gicurasi uyu mwaka, ajyanwa i Makenke mu kigo cya gisirikare i Mbarara.

Aha ngo yahavuye ajyanwa kuri Polisi ikorera i Mbarara, nyuma y’icyumweru kimwe ajyanwa Ibanda ahitwa Nyabuhiki mu kato.

Ahageze we na mugenzi we ngo bakuwemo imyambaro yabo isanzwe bahabwa iy’imfungwa ariko bajya mu kazi bagategekwa kwambara imifuka hasi.

Ati “Twagendaga saa kumi n’ebyiri z’igitondo twagerayo tugakuramo impuzankano, tugakenyera udufuka, tukabumba amatafari dukubitwa, uretse gukubitirwa mu kazi, aho Ibanda twakubitwaga inkoni mu birenge iitondo n’ikigoroba”.

Akomeza agira ati “Waryamaga ugaramye maze bagafata inkoni ngufi, bagakubita mu birenge inkoni ukayumvira mu mutwe ku buryo twahavuye umuntu yarabaye nk’umusazi, ntacyo watekereza kindi”.

Nshimiyimana Jean Pierre arinze ataha ataburanishijwe uretse gusa kubwirwa ko yabaga Uganda nka maneko w’u Rwanda.

Yagize ati “Badukuye Ibanda, batujyana Cyamugoranyi tuhamara ukwezi ni bwo haje umucamanza, ntiyigeze abaza umuntu cyangwa ngo uhabwe umwanya uburane, uretse ko yatubwiye ngo ndabababariye musubire mu Rwanda. Ibyo bambwiraga mbere ko ndi maneko w’u Rwanda ntacyo yabivuzeho nanjye ntacyo yabimbajijeho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka