Twahaye isura u Rwanda ituma buri muntu ku Isi yifuza kurusura - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Igihugu cyakoze ibishoboka byose mu kubaka isura nshya mu iterambere ry’abagituye no kureshya abagisura, ariko ko hagikenewe ubufatanye mu bihugu bya Afurika kugira ngo mu bukerugendo ibyo bigerweho.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye WTTC
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye WTTC

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2023, mu nama Mpuzamahanga y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali mu Rwanda. Ni inama yo ku rwego rw’Isi iteraniye muri Afurika ku nshuro ya mbere, ikaba yiga ku bukerugendo aho ihurije hamwe abarenga 800 baturutse hirya no hino ku Isi, n’abandi benshi bayikurikiye mu buryo bw’iyakure.

Mu bayitabiriye harimo abanyacyubhiro batandukanye barimo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan ndetse na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza n’abandi barimo abayobozi ba WTTC itegura iyi nama.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye Umukuru w’Igihugu cya Tanzania na Visi Perezida w’u Burundi, kuba babashije kwitabira imbonankubone, ashimira n’ibindi bihugu bihagarariwe by’umwihariko ibyo mu karere ndetse n’abari mu buryo bw’iya kure.

Yashimiye abateguye iyi nama kuba barahisemo u Rwanda kandi ku nshuro ya mbere muri Afurika, kandi ko ibyo bihuza uyu mugabane n’Isi muri rusange. Yavuze ko u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere hari ibyiza nyaburanga bikurura ba mukererugendo, ku buryo usuye u Rwanda aba ahawe ikaze no mu bihugu bituranyi.

Ni inama yitabiriwe n'abaturutse hirya no hino ku Isi
Ni inama yitabiriwe n’abaturutse hirya no hino ku Isi

Avuga ku kamaro k’iyi nama, Perezida Kagame yagize ati “Mu myaka hafi 30 ishize, u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye. Twari ahantu abantu bahungaga. Ibintu byatumye Isi itwirengagiza ariko ntidushaka kureka ngo amateka abe ari yo asobanura abo turi bo. Ibi bivuze ko twubatse Igihugu aho Abanyarwanda bose babayeho mu mahoro n’ubudakemwa. Ikindi kandi twahaye isura u Rwanda ituma buri muntu ku Isi yifuza kurusura”.

Yakomeje agira ati “Ubukerarugendo busobanurwa nk’inkingi ya mwamba mu iterambere ry’ubukungu no kubona akazi. Buri mwaka duha ikaze ba mukerarugendo baza mu Rwanda baje kwishimira ubwiza karemano bw’umwihariko, kwitabira ibikorwa bya siporo cyangwa inama nk’izi. Ibi ni ishema n’ikizere bitizanye”.

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko kurengera ibidukikije bifite akamaro muri gahunda y’u Rwanda, yo kubaka ahazaza harambye ndetse bikaba bishimishije kuba Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ubu yaramaze gushyirwa mu murage w’Isi. Yongeho kandi ko Igihugu cyashoye imari mu kubaka ibikorwa remezo bya siporo, bifasha mu kwakira amarushanwa akomeye.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na we yitabiriye iyi nama
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na we yitabiriye iyi nama

Akomoza ku mbogamizi zigihari yagize ati “Ku Isi hose urwego rw’ubukerarugendo rwarazahutse bigaragara. Ariko igiciro kikiri hejuru ku kugera muri Afurika imbere, biracyari umutwaro. Ishyirwa mu bikorwa ry’ubwikorezi bwo mu kirere buhuriweho muri Afurika ntirishyirwa mu byihutirwa dukeneye”.

Perezida Kagame yongeyeho ko u Rwanda rwakuyeho imbogamizi za visa ku banyafurika bose bashaka kwinjira mu gihugu, ndetse n’abandi hanze y’umugabane, asaba ibindi bihugu gushyigikira iyo gahunda mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe yose ari mu batuye uyu mugabane.

Yasoje avuga ko abona Afurika nk’igicumbi mu bukerugendo bw’ahazaza ku Isi, ariko ko bikeneye ko umugabane wose ukorera hamwe ubwawo n’abafatanyabikorwa batandukanye ngo ibyo bigerweho.

Iyi nama ni ubwa mbere ibereye muri Afurika
Iyi nama ni ubwa mbere ibereye muri Afurika
Julia Simpson, Perezida akaba n'Umuyobozi wa WTTC
Julia Simpson, Perezida akaba n’Umuyobozi wa WTTC
Arnold Donald, Chairman wa WTTC
Arnold Donald, Chairman wa WTTC

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Amafoto: Niyonzima Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka