Twagirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside yagejejwe mu Rwanda (Amafoto)
Nyuma y’uko urukiko rwo muri Danmark rwemeje ko Twagirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukuboza 2018 ahagana mu ma 19h30, Polisi ya Danemark yamugejeje ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cy’Ubushinjacyaha bwa Leta hakaba hateganyijwe ikiganiro n’abanyamakuru, kivuga birambuye ku iyoherezwa mu Rwanda ry’uyu mugabo nk’uko byatangajwe na Jean Bosco Siboyintore ushinzwe guhiga abakekwaho uruhare muri Jenoside bahungiye hirya no hino mu bihugu.
Dore mu Mafoto Twagirayezu agezwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe










Photo: Ruti
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|