Twagaruye icyizere cyo gukira: Abarwayi ku bayobozi babasuye bakanabagemurira

Bamwe mu barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri bagize ibyishimo bidasanzwe, nyuma yo kubona abayobozi batandukanye babasanga ku bitanda baryamyeho, babazaniye ibiribwa n’ibikoresho byo kwifashisha bitandukanye.

Abarwayi ngo bagaruye icyizere cyo gukira
Abarwayi ngo bagaruye icyizere cyo gukira

Izo mbamutima bazigaragaje ku Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025, ubwo muri ibyo bitaro hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, wateguwe n’ibitaro bikuru bya Ruhengeri ku bufatanye na Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri.

Bamwe mu barwariye muri ibyo bitaro ndetse n’abarwaza, bavuga ko gusurwa n’inzego nkuru z’ubuyobozi bagahimbazanya igitambo cya Misa no gusangira amafunguro, bibaha icyizere cyo kuva mu bwihebe bikabagarurira ubuzima.

Kanakuze Bernadette ati ‟Kuba Musenyeri na Guverineri badusanze ku gitanda bakaduha ibiryo, ni kimwe mu biduha icyizere cy’ubuzima, uwari wihebye kubera uburwayi akagarura ubuzima akumva ko akunzwe kandi ko azakira”.

Arongera ati “Noneho hakwiyongeraho ko twasenganye mu Misa, bikaba akarusho icyizere cy’ubuzima kikagaruka. Uwihebye iyo yumvise ayo masengesho biramufasha”.

Dusabimana Gaudence ati ‟Umunsi w’abarwayi watunejeje, abayobozi baje baratugaburira twariye twahaze turishimye ibindi Imana irabikora. Abarwayi twabonye agasabune, amavuta, isukari n’ibindi byinshi, twabashimiye turanezerewe Imana ibongerere, icyizere cyo gukira kiragarutse”.

Bishimiye uko bitaweho
Bishimiye uko bitaweho

Minani Paul ati ‟Iyo uri mu bitaro ukabura ugusura cyangwa ngo aguhumurize urigunga ugahora wihebye, ariko nk’ubu twasuwe n’abayobozi babona ibibazo dufite ndetse baranatugemurira tunasangira igitambo cya Misa, byaduhaye imbaraga zikomeye, njye nari nihebye ariko ndumva nakize”.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana wasomeye Misa abarwariye mu bitaro bya Ruhengeri, yavuze ko gusura abarwayi ari uburyo bwo kubarinda kwiheba no kubagaragariza urukundo.

Ati ‟Uyu munsi ni umwanya wo kugaragariza urukundo abavandimwe bacu bahuye n’uburwayi. Twifuje kuza hano mu bitaro kugira ngo tubasure bo n’abarwaza, ndetse n’abashinzwe iby’ubuzima bita kuri abo barwayi bose”.

Arongera ati ‟Ubutumwa tubazaniye ni ukubabwira ngo turi kumwe mu bibazo bafite, tukaba duhamya neza ko mu gihe dufatanyije twabasha kubikemura. Ubutumwa mpa abita ku barwayi ni ugutanga serivisi nziza, atari ukuvuga ngo ni umurimo gusa usanzwe, ahubwo bikaba ubutumwa bwo gufasha abababaye kuko ibyo bakora bihuye cyane n’ubuzima bw’umuntu”.

Abarwariye mu bitaro bya Ruhengeri bahawe ibikoresho bitandukanye
Abarwariye mu bitaro bya Ruhengeri bahawe ibikoresho bitandukanye

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, avuga ko umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi wizihizwa ku nshuro ya 33, hari byinshi ubasigira mu kurushaho kunoza imirimo bashinzwe yo kwita ku barwayi.

Ati ‟Uyu munsi icyo udusigira, abantu ba mbere bagomba kubigiramo uruhare ni twebwe, kuko ari twe tuba turi kumwe n’abarwayi, abo twirirwana mu kwizihiza uyu munsi hari amasomo babona, ariko kuri twe by’umwihariko nk’ababifite mu nshingano bidusigira ikintu gikomeye kirimo kumva ko abarwayi badukeneye”.

Arongera ati ‟Niba abantu baba bavuye hanze, abanyamadini, abo mu miryango itandukanye idufasha n’abandi bo mu buyobozi bwite bwa Leta, bose bakaza gufatanya n’abarwayi kwizihiza umunsi wabo, bidusigira amakuru ko dukomeza inshingano zacu zo kubavura kandi neza. Ntabwo ari uyu munsi gusa no mu nshingano zacu za buri munsi biba bidusaba ko twumva ko abarwayi badukeneye, kandi ko tugomba kunoza na serivisi badukeneyeho”.

Bagaburiye abarwayi
Bagaburiye abarwayi

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, kuri we gufatanya n’abarwayi kwizihiza umunsi wabo biri muri gahunda yo kubifuriza koroherwa bagakira vuba, kugira ngo baze gufatanya n’abandi mu bikorwa by’iterambere.

Avuga kandi ko ari umwanya wo kuzirikana ibikorwa Leta ikora bigamije kwifuriza abaturage kugira ubuzima bwiza, birimo Mituweli, gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gukuba inshuro enye ubushobozi bukenerwa burimo abaganga, ambulance n’ibindi.

Uwo muyobozi yagize impanuro aha abashinzwe kwita ku barwayi, ati ‟Abakora mu nzego z’ubuzima ndabashimira kuko ni umurimo utoroshye, ariko nkabasaba kurangwa n’indangagaciro zituma batanga serivisi inoze aho kwa muganga. Iyo serivisi nziza ibuze biba byatwara ubuzima bw’abantu, ni batekereze cyane ku murwayi baba baha serivisi zimukura mu kaga”.

Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bifite ibitanda 328, Ubuyobozi bwabyo bukemeza ko bikiri bike hagendewe ku mubare munini w’abarwayi babigana, rimwe na rimwe muri serivisi zitandukanye abarwayi bakabura aho barara.

Abayobozi batandukanye bagemuriye abarwayi mu bitaro bya Ruhengeri
Abayobozi batandukanye bagemuriye abarwayi mu bitaro bya Ruhengeri

Nk’uko Dr Muhire Philbert abivuga, ngo hateganyijwe gahunda yo kwagura ibyo bitaro, aho igishushanyombonera gisohoka mu kwezi gutaha.

Bishimiye gusomerwa Misa aho barwariye mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri
Bishimiye gusomerwa Misa aho barwariye mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri
Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w'ibitaro bikuru bya Ruhengeri
Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri
Akanyamuneza kari kose ku barwayi n'abarwaza
Akanyamuneza kari kose ku barwayi n’abarwaza
Abana bifatanyije n'abandi kwizihiza umunsi mukuru w'abarwayi
Abana bifatanyije n’abandi kwizihiza umunsi mukuru w’abarwayi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka