Twabujijwe gukomeza kwiga kandi twatsinze ibizamini batwita ngo turi Abatutsi - Ndugu

Umusaza Hakizamungu Kagangure bakunze kwita Ndugu utuye mu murenge wa Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe, yemeza ko amagambo “Umuhutu n’Umututsi” byahawe indi nyito n’abazungu.

Ndugu avuga ibi kubera ko byazanye amacakubiri mu mwaka wa 1956 na 1957 bigatuma babirukana mu gihugu. Ngo mu gihe bari mu mashuri batsinze ikizamini umuntu w’inshuti ye wari mu bayobozi amutangariza ko batsinze ari 13 ariko nyuma baza kubwirwa ko hatsinze umwe gusa.

Uku gutsindwa kwabo ngo byakozwe n’abazungu kuko aribo bafatanije n’Abanyarwanda kwanga ko bajya mu mashuri kandi bari batsinze ngo icyo gihe hagiyeyo Gacumbitsi Sylvestre wari Burugumesitiri wa Komini Rusumo, abandi bose batsinze hamwe nawe babangira kujyayo.

Umusaza Hakizamungu Kagangure a.k.a Ndugu ngo yabujijwe kwiga kandi yari yatsinze ikizami.
Umusaza Hakizamungu Kagangure a.k.a Ndugu ngo yabujijwe kwiga kandi yari yatsinze ikizami.

Uyu musaza avuga ko nyuma yaho haje kuza n’amashyaka atandukanye mu rwego rwo gukomeza gukwirakwiza amacakuri babifashijwemo n’mupadiri witwaga Peraude aho nawe ngo ari mu bafatanije mu gushinga amashyaka.

Umusaza Ndungu akomeza avuga ko ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bintu yakoze byo kwibutsa abaturage kumenya kwizigamira kandi akaba yaranabibukije kuri gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ari nayo kugeza ubu uyu musaza avuga ko ayishimira kuko abona ko izatuma u Rwanda rugera ku bintu byinshi.

Ndungu yemeza ko “Ndi Umunyarwanda” yubaka Ubunyarwanda kuruta aho umuntu yavukiye aho asanga abantu bitwaza aho bavukiye n’uko bavutse ko ibi bidakwiye gushingirwaho mu gihe u Rwanda rwo ruri gutera imbere.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka