Twabazaniye ubutumwa bwo kubakomeza - Madamu Jeannette Kagame abwira abibasiwe n’ibiza

Ubwo yari yagiye gusura no gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Ngororero, Madamu Jeannette Kagame yababwiye ko nk’ababyeyi babazaniye ubutumwa bwo kubakomeza.

Yabitangarije mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, mu ijambo yagejeje ku baturage bagizweho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira uturere twa Ngororero, Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Burera, Karongi, Musanze na Nyamagabe, mu ijoro ryo ku itariki 02 rishyira 03 Gicurasi 2023.

Mbere yo kuganiriza abaturage, Madamu Jeannette Kagame yabanje guhura ndetse no kuganira n’imwe mu miryango y’abagizweho ingaruka n’ibiza bigahitana ababo, anasura Urugo Mbonezamikurire y’ Abana bato rwashyiriweho abana bafite munsi y’imyaka 6 kugira ngo bitabweho by’umwihariko, urwo rugo rwa Rususa rukaba rurimo abana 34.

Bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’ibiza muri ako Karere baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bayitangarije ko bashimishijwe cyane n’uruzinduko rwa Madamu Jeannette Kagame, kubera ko n’ubwo bahuye n’ibibazo bikomeye, ariko rwongeye kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza.

Alphonsine Nyirandagijimana wo mu Murenge wa Kageyo, ni umwe mu bagizweho ingaruka n’ibiza. Uretse kuba inkangu yaramusenyeye, yanahitanye abana batanu muri batandatu yari afite, ubwo inkangu yabasangaga baryamye. Nyirandagijimana avuga ko nyuma y’uko inkangu ibatabana n’inzu yabo, yigiriye inama yo gukoresha telefone agashaka ubutabazi.

Ati “Nari natabaje nkabura umuntu wanyumva kubera ko n’imvura yagwaga ari nyinshi cyane, ariko Imana inyibutsa ubundi bwenge, ndaterefona abantu barantabara, bahita bankuraho ibyari bindiho, tuvamo gutyo.”

Akomeza agira ati “Ibintu byose byari mu nzu byahise byangirika nta kintu twasigaranye, yahitanye abana batanu. Uwa mbere yitwaga Ntabanganyimana Beatrice yari afite imyaka 16, Bunani Theoneste yigaga mu wa gatanu, uwa gatatu yari Muhawenimana Esther yigaga mu wa mbere, uwa kane yari Turikumwe Clarisse, uwa gatanu yari Kwitonda Pacifique, bose abo baragiye uko bakurikiranaga.”

Madamu Jeannette Kagame ateruye umwana muto wa Alphonsine Nyirandagijimana wasigaye. Abandi batanu bavukana bo bishwe n'ibiza
Madamu Jeannette Kagame ateruye umwana muto wa Alphonsine Nyirandagijimana wasigaye. Abandi batanu bavukana bo bishwe n’ibiza

Ngo n’ubwo bahuye n’ibibazo bikomeye by’ibiza ariko barashimira ubuyobozi bwababaye hafi kuko bahise babona aho baba batujwe ndetse bakomeza guhabwa ibyo bakenera kwifashisha mu buzima bwa buri munsi, by’umwihariko bakaba bishimiye gusurwa na Madamu Jeannette Kagame wongeye kubahumuriza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame mu Ngororero, yavuze ko barimo gutegura uburyo abaturage bose bahuye n’ibiza basubira mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi ahantu (sites) bazubakirwaho bose zaramenyekanye turazifite, ndetse n’imiryango 7,909 igomba kubakirwa mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Ngororero, Nyabihu na Burera yose turayizi, tukaba tuzahera ku miryango ifite ubushobozi bucye kurusha iyindi, ariko imiryango yose ikaba izafashwa kubona aho gutura.”

Mu Ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yababwiye ko ibiza bidateguza kubera ko iyo biza kuba biteguza, baba baririnze ndetse bakarinda n’ibyabo, kandi ko nk’ababyeyi babazaniye ubutumwa bwo kubakomeza.

Yagize ati “Natwe nk’ababyeyi twabazaniye ubutumwa bwo kubakomeza, mukomere kandi mukomeze kwihangana, nubwo duhuye mu bihe nk’ibi bitoroshye, nibura twishimiye ko dusanze ari amahoro kandi ubuzima butangiye no kugaruka.”

Yakomeje agira ati “Iteka kubura uwawe nk’uko byagenze, bishengura imitima, ababuze ababo mukomere, mwihangane kandi turabizeza ko turi kumwe namwe, twifatanyije kandi n’utundi Turere twose twashegeshwe n’ibiza, turabashimira ko mukomeje kwihangana, mu bihe bigoye kandi mukagira uruhare mu kwishakishamo ibisubizo, urabona ko hirya no hino ubuzima bwatangiye kugaruka nubwo hakiri byinshi bigikenewe.”

Mu Karere ka Ngororero abaturage 23 nibo bahitanywe n’ibiza mu 135 bapfuye mu gihugu hose, naho 4 barakomeretse mu barenga 100 bo mu gihugu hose, bisenya inzu 619, binangiza inzu 267 bigaragara ko zifite ibibazo byashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga. Hanapfuye amatungo 182 y’abaturage, hangirika imihanda itandatu n’ubwo ubu yose ari nyabagendwa, gusa hakaba hakiri imirimo y’amaboko igomba gukorwa kugira ngo itunganywe mu buryo burambye.

Ibiza kandi byanangije ibiraro 14 mu Karere ka Ngororero, hanangirika ibikorwa bijyanye n’amashanyarazi birimo ibiti 9 byangiritse, gusa byose bikaba byaratunganyijwe. Hari hanangiritse inganda zitunganya amazi 8 harimo imiyoboro 6 yo muri Ngororero ariko yose yamaze gukorwa ikaba iri hafi gusubira ku murongo.

Mu Karere ka Ngororero abari bagizweho ingaruka n’ibiza bari bahurijwe mu masite 23 ariko ubu akaba yaragabanyijwe akagera kuri 14 kubera ko yagiye ahuzwa, akaba atuyemo imiryango 864, igizwe n’abaturage 3,559.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka