Tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye - Perezida Kagame

Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rukomeje guhangana n’umutekano muke mu Karere no ku mipaka n’ibindi bihugu, yizeza ko ibishoboka byose bizakorwa u Rwanda rugakomeza kugira umutekano.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Umukuru w’Igihugu yatangiye avuga ko we n’umuryango we bifuriza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya w’ibyishimo n’uburumbuke.

Yavuze ko umwaka ushize wa 2023 watanze impamvu nyinshi zo kwishimira iterambere Igihugu gikomeje kugeraho, bigizwemo uruhare na buri Munyarwanda, harimo itangizwa ry’Ikigo Nyafurika cy’ubushakashatsi, IRCAD, gitanga amahugurwa y’ubuvuzi ku buryo bugezweho bwo kubaga.

Umukuru w’Igihugu yakomeje ashima ko mu bindi byagezweho muri 2023 harimo uruganda BioNTech rukora inkingo, ndetse no kuba abantu baturutse hirya no hino ku Isi bakomeje kuza mu Rwanda mu nama no mu birori bikomeye.

Mu byo yavuze hari amarushanwa yabaye ya Basketball Africa League, Inama ya Women Deliver, Giants of Africa ndetse n’Igitaramo cya Global Citizen, ashimira kuba bitanga amafaranga n’akazi ku Banyarwanda benshi.

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bazakomeza kubakira ku byagezweho, ku cyizere bifitiye ndetse no kuba u Rwanda rukomeje kugaragara nk’ahantu heza ho guhanga ibishya mu buvuzi n’ubuzima.

Umukuru w’Igihugu avuga ko mu bibazo bikomeye umwaka wa 2023 usize, harimo ibiza by’imyuzure (byateye Iburengerazuba n’Amajyaruguru mu kwezi kwa Gicurasi), ndetse no guta agaciro kw’Ifaranga ry’u Rwanda bitewe n’ibibazo bibera ahandi ku Isi.

Avuga ko Leta yashyizeho ingamba, ndetse ikaba ikomeje guhangana n’umutekano muke mu Karere u Rwanda rurimo, hamwe no ku mipaka ruhana n’ibindi bihugu.

Ati "Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose, n’ubwo akenshi biba bidafite ishingiro, twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose".

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye, mu bushobozi bwarwo, mu gufasha ibihugu by’abavandimwe muri Afurika kugarura amahoro n’umutekano hamwe no kubisigasira.

Avuga ko buri mwaka ahantu hose ku Isi hatajya habura ibibazo, ariko uburyo bwo guhangana na byo bukaba ubwo gukora byinshi byiza, kandi ko Abanyarwanda ngo bakomeje gutera intambwe igana imbere nk’uko imibare ibyerekana.

Perezida Kagame asanga nta mpamvu Abanyarwanda bafite yo kwinuba no gucika intege, kuko imbaraga abona mu rubyiruko ngo ari ikimenyetso gitanga icyizere cy’ejo hazaza.

Ati "Uyu mwaka dutangiye ni umwaka w’ingenzi ku Gihugu cyacu, twizeye ko tuzumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’Igihugu".

Perezida Kagame asoza yifuriza Abaturarwanda bose n’imiryango yabo, umwaka mushya muhire wa 2023, hamwe no gukomeza kugira ibihe byiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashima by’umwihariko ingabo na police zihora zitureberera

jean paul yanditse ku itariki ya: 4-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka