Turuhutse intambara zidashira - Abanyarwanda batahutse
Abanyarwanda 642 biganjemo abagore n’abana bagejejwe mu Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), bakuwe mu bice bitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru muri RDC, aho bavuga ko baruhutse guhoza akarago ku mutwe bahunga intambara zidashira.

Bamwe mu Banyarwanda bavuganye na Kigali Today bagejejwe mu Rwanda saa tanu n’igice (11h30) tariki 22 Gicurasi 2025, bavuga ko bashima Imana kuba bongeye kugera mu Rwanda, ibintu bafataga nk’inzozi.
Ndahayo Claver utashye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, avuga ko yishimiye kugera mu Rwanda kuko yajyaga abitecyereza ariko ntabishobore.
Agira ati "Ni amahirwe kuba dutashye, twabyifuje kenshi ariko ntihishoboke bitewe n’uko aho twabaga hayoborwaga n’inyeshyamba za FDLR. Turuhutse intambara zidashira".
Akigera mu Rwanda yatunguwe n’uburyo bakiriwe, avuga ko bihabanye n’amakuru bahabwaga bakiri mu mushyamba ya Congo.
Ati "Twakiriwe neza, turabona abantu beza bagufasha, bazanye imodoka zo kudutwara kandi FDLR yajyaga itubwira ko utashye yicwa."

Avuga ko ibyo yaboneye ku mupaka bimuha icyezere cy’imiyoborere y’Igihugu, yizeza abo asanze kubabanira neza, naho abo asize abasaba gutaha mu gihugu cyabo.
Abanyarwanda 642 nibo batashye mu kiciro cya gatatu, aho bagiye gusanga abandi 796 mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, bakaba basanze abandi 360 bajyanywe mu nkambi ya Kijote mu Karere ka Nyabihu.
Murekatete Kayitaba Chantal, umujyanama wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, yabwiye itangazamakuru ko barimo gukora ubukangurambaga bwo gucyura abanyamahanga mu gihugu cyabo.
Agira ati "Tumaze gucyura abagera mu 1,700 kandi tuzakomeza gushishikariza n’abandi gutaha."
Abanyarwanda babarirwa mu 2080 ni bo bamaze gushishikarizwa gutaha, aho bacyurwa na HCR.

Ku mupaka munini ahakirirwa Abanyarwanda bataha basanga imodoka zibategereje, bazanirwa jus zo kunywa, bapimwa indwara ndetse abarwaye bakitanwaho byihariye.
Abanyarwanda bataha mu Rwanda bavuye mu kigo bakusanyirijwemo mu mujyi wa Goma, nyuma yo gukurwa mu bice bitandukanye muri Masisi na Nyiragongo.
Bimenyimana umusore w’imyaka 30 avuga ko yicuza igihe yataye, agira ati "Nkanjye navukuye muri Congo, sinzi aho ntashye, ubu nibwo ngeze mu Rwanda, ariko ndabona ari heza. Nakuriye mu ntambara, nabayeho mu buhunzi ariko ndizera ko ubu birangiye kuba ngeze mu Rwanda. Twataye igihe batubeshya ko ugeze mu Rwanda apfa, abandi bakatubwira ko mu Rwanda haba inzara ariko turabona abantu baho bakeye."
Mu Rwanda bakiriwe na HCR, ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi hamwe n’Akarere ka Rubavu.
Abanyarwanda batashye bahawe ikaze, babwirwa ko bagiye kwitabwaho haba mu kugira imibereho myiza no kwiteza imbere.

Babwiwe ko bagiye gufashwa kwisanga mu miryango bahabwa ubufasha bwo ku batunga, guhabwa ibyangombwa, kujyana abana mu ishuri no guhabwa ubwisungane mu kwivuza.
Ibarura ryakozwe na Leta ya Kinshasa muri Gicurasi 2015, ryagaragaje ko mu Burasirazuba bwa Congo habarurwa Abanyarwanda ibihumbi 208.
Aba bagiye babuzwa gutaha n’umutwe wa FDLR kuko aribo ukuramo urubyiruko winjiza mu gisirikare, ni bo ukoresha mu bikorwa byo gushaka ibitunga uyu mutwe ndetse bagakoreshwa mu buhinzi, mu bucuruzi bw’amakara n’imbaho, ndetse abandi bagakoreshwa mu gucuruza urumogi.
Umuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko burimo gucyura abanyamahanga mu bice bayobora, mu gushaka umutekano w’uduce bafashe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|