Turifuza kuvugurura Politiki y’itangazamakuru - Minisitiri Gatabazi

Mu nama yahuje Guverinoma n’inzego z’abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko bifuza kuvugurura Politiki y’itangazamakuru, ndetse agasaba abayobozi kubigiramo uruhare.

Ni inama igamije kurebera hamwe uko itangazamakuru ry’u Rwanda rihagaze, ibibazo birigaragaramo n’uko byashakirwa ibisubizo, n’uruhare ryagira mu migendekere myiza y’inama ya CHOGM 2022, izabera mu Rwanda.

Minisitiri Gatabazi atangaza ko Guverinoma y’u Rwanda yemera ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, ari na yo mpamvu hashyizweho politiki na gahunda zigamije kuriteza imbere no kuryongerera ubushobozi.

Yavuze ko hakiri byinshi bikeneye gukorwa kugira ngo itangazamakuru ry’u Rwanda rirusheho gukora neza, ndetse no gutunga abarikoramo, nk’uko bigaragazwa n’igipimo ku iterambere ry’itangazamakuru (Rwanda Media Barometer) cy’umwaka ushize wa 2021.

Yakomeje asaba abitabiriye iyo nama gusobanurira abaturage zimwe mu nshingano zabo.

Ati “Ndagira ngo mbasabe nk’abayobozi b’ibitangazamakuru, kudufasha gutoza no gusobanurira abaturage, ko na bo bafite inshingano ku mibereho yabo mubinyujije mu biganiro n’amakuru mutangaza”.

Yunzemo ati “Turifuza kuvugurura politiki y’itangazamakuru, ndagira ngo mbasabe kuzabigiramo uruhare mutanga ibitekerezo bizagenderwaho mu kuvugurura iyo politiki, kugira ngo izaze inogeye buri wese kandi isubiza ibibazo bigaragara mu itangazamakuru ryacu”.

Ubushakashatsi bw’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal AID Forum), mu minsi ishize bwagaragaje ko gutinya kuvuga icyo umuntu atekereza no kwibuza gukora inkuru, bikomeje kwiyongera mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Ibi ngo bifitanye isano n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo, hakiyongeraho ubukene no kuba amwe mu mategeko u Rwanda rugenderaho agaragamo ingingo ziniga ubwisanzure bw’Abanyamakuru.

Itegeko rigenga itangazamakuru rivuga ko ibikoresho by’umunyamakuru bidafatirwa, nyamara itegeko rigenga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rikarwemerera gufatira ibikoresho byose birimo n’iby’abanyamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka