Turifuza ko buri Munyarwanda agira igihe yigomwa agakora imirimo itagamije igihembo - Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko mu myaka iri imbere bifuza ko buri Munyarwanda bijyanye n’umwuga yize, yagira igihe gito yigomwa agakora ibikorwa bitagombera igihembo, ahubwo by’inyungu rusange.

Urubyiruko rw'abakorerabushake rwatangiye amahugurwa
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatangiye amahugurwa

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 20 Mata 2022, ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi itanu yagenewe urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Iburasirazuba, rurenga 250.

Ni amahugurwa abera mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi y’Igihugu giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye barimo Polisi y’Igihugu n’abandi bagize uruhare mu itegurwa ry’ayo mahugurwa.

Yavuze ko hateguwe ibiganiro bitandukanye bizafasha uru rubyiruko rw’abakorerabushake kurushaho gusobanukirwa inshingano, kongera kwiyemeza no kugira ubumenyi buzabafasha kurushaho kunoza ibyo bakora no kwimakaza indangagaciro.

Mu kiganiro urwo rubyiruko rwahawe na Minisitiri Gatabazi, yavuze ko Igihugu cyifuza ko urubyiruko rwose rwinjira muri gahunda y’ubukorerabushake, kuko kububamo bidasaba amasezerano y’akazi atuma undi atajyamo kandi buri wese ari umukandida.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi

Avuga ko bishoboka mu myaka itanu urubyiruko rwose rwaba rwarinjiye muri gahunda y’ubukorerabushake.

Yabibukije icyo ubukorerabushake ari cyo, aho yavuze ko ari igikorwa umuntu akora cy’inyungu rusange atagamije kugihemberwa.

Avuga ko ubukorerabushake bifuza ari aho buri Munyarwanda ku rwego ariho urwo ari rwo rwose, yajya agira igihe cyo gukora ibikorwa by’ubwitange ku nyungu rusange biri mu myuga we, agakorera abaturage nta gihembo agamije.

Ati “Ubukorerabushake tuvuga mu myaka iri imbere ni aho umuganga akwiye gufata iminsi 10 mu mwaka akayigabanya uko ashaka akajya ku kigo nderabuzima cy’iwabo, ari Dogiteri akavura abaturage ku buntu, ku bwitange. Abagoronome bakishyira hamwe bakajya kwigisha abaturage uko bahinga imyaka, yaba veterineri akajya kwigisha abaturage korora inka, umwubatsi (Engineer) akaba yajya mu cyaro agafasha abaturage kubaka amazu yabo ku bushake ku bwitange, buri Munyarwanda wese akagira ikintu yakora cy’inyungu rusange akorera abandi.”

Yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kutazibagirwa gukora ibikorwa bibatunga bikabateza imbere, kuko ubukorerabushake atari akazi bahemberwa.

Yunzemo ko umukorerabushake uzabikora buri munsi nta kandi kazi kamutunze, bishobora kuzamuviramo kubikora nabi akaka ruswa n’ibindi bibi.

Yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake ku bikorwa bakora bya buri munsi kuko birengera ingengo y’imari ya Leta yakabaye ibigendaho.

Bashimiwe kandi ibikorwa bakoze mu gihe cyo kwitegura kwibuka, aho basukuye inzibutso za Jenoside, gutunganya imibiri yari ishyinguwe mu buryo butayihesha icyubahiro ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyana no kwibuka.

Yabibukije gukomeza gufasha abaturage kubaka ubumwe bwabo, gufasha aborokotse kudaheranwa n’agahinda, ko ahubwo bariho kugira ngo buse ikivi imiryango n’ababyeyi babo batashoboye kusa, kubahumuriza no guharanira ko Jenoside itazabaho ukundi.

Minisitiri Gatabazi yabasabye kandi kuba umusemburo w’iterambere ariko by’umwihariko bakabanza kuba intangarugero aho bakomoka no ku rundi rubyiruko, imyitwarire yabo, ikinyabupfura n’ibindi bikorwa byiza, kuko bizatuma n’abandi bahinduka bakayoboka ibyo abakorerabushake barimo.

Yabasabye guca bugufi, kubaha buri wese no kugira ibikorwa by’intangarugero mu baturage cyane cyane abafite imibereho itari myiza, abageze mu zabukuru, incike n’abandi bagakorerwa ibikorwa byiza.

Yabahaye ariko n’umukoro bakwiye gufatanyamo n’abandi, ariko ibibazo bihari bigakemuka kandi vuba.

Yagize ati “Hari ibintu byoroshye twumva ko bigomba gukemuka vuba cyane, kubaka amazu y’abatishoboye bisaba amaboko, ubwiherero bw’abaturage, hari ububi bugomba gukosorwa ariko hari n’abadafite ubwiherero. Nagira ngo nsabe nimuva ahangaha, ubwiherero bwavuzwe mubugabanye mu cyumweru kimwe hasigare ikibazo cy’amabati.”

Umwe mu bakorerabushake ukomoka mu kKrere ka Gatsibo, avuga ko aya mahugurwa azabafasha mu kububakira ubushobozi no kugira imyumvire iteye imbere yerekeza mu mirongo migari y’Igihugu, ndetse no kubafasha kunoza ibifitiye abaturage inyungu bakoraga.

Ati “Ibikorwa n’ubundi twari dusanzwe tubikora, ari ukubakira abaturage uturima tw’igikoni uburyo twatwubaka neza kandi tunigisha abaturage, twahava nawe akabyikorera, gusubiza abana ku mashuri tukamenya ko yagezeyo kandi tukanakurikirana ko akomeza kwiga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njye nkibaza ko uhembwa buri kwezi waba warugeze ukora byibura iyi mirimo ho muminsi numwe. Ntekereza ko amafrw minister ahembwa kuwezi Hari imiryango nkiyanu itifashije yatunga muri uko kwezi. Ese ntiyakwigomwa umushaharawe rimwe akawugenera ibyo bikorwa byinyungu rusange natwe urubyiruko tukareberaho cyane ko we afite akazi gahoraho mugihe urubyiruko rwinshi aha hanze turi abashomeri tubona nibidutunga bitugoye. Sindumva speech ibwira abantu guhabwa capital ngo urubyiruko bakore babifitiye ubushobozi. Niyo bivuzwe nashyiraho amananiza kubayigenewe kugira ngo bakomeze babe hasi ariko ibitekerezo bisaba gutanga naduke Bari bifitiye bihoraho. Nukuri sinanze gukora ibikorwa nkibyo byubaka ariko nimuduhe icyo gukora ninkorera ibintunga muminsi 2 umunsi umwe uwo wundi nzajya gukora ibyo bikorwa avuga kdi ninabyiza pe.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-04-2022  →  Musubize

Intore ni nkore neza bandebereho
Namwe muge mukora ukwezi mudahembwa nta mission nta essence mufata natwe tuzabigiraho

Papa keza yanditse ku itariki ya: 23-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka