Turifuza Intore zidahugira mu magambo, ahubwo zirangwa n’ibikorwa – Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, arahamagarira urubyiruko, kurangwa n’ibikorwa byo kwitangira abandi, mu buryo bufatika kuruta kubivuga mu magambo kuko ari nabyo Imana ishima.

Minisitiri Gatabazi yifatanyije n'urubyiruko rwa Musanze mu kubakira umuturage utishoboye
Minisitiri Gatabazi yifatanyije n’urubyiruko rwa Musanze mu kubakira umuturage utishoboye

Ubu butumwa yabugarutseho ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, ubwo yatangizaga Urugerero rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya cyenda, igikorwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru cyabereye mu Karere ka Musanze.

Intore zigizwe n’abasore n’inkumi basoje amashuri yisumbuye, ni bo batangiye Urugerero ruzamara amezi abiri n’igice, aho bazibanda ku mirimo y’amaboko bazajya bakorera mu tugari n’imirenge y’aho batuye, hagamijwe gukumira ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, Urugerero rw’Inkomezabigwi, rwatangijwe hubakirwa umuturage utishoboye, witwa Nyiraguhirwa Florida wo mu Mudugudu wa Murenzi, Akagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Musanze.

Urubyiruko rwasabwe ibikorwa bifatika kuruta kubivuga mu magambo
Urubyiruko rwasabwe ibikorwa bifatika kuruta kubivuga mu magambo

Uwo mubyeyi wabanaga mu nzu ya nyakatsi n’abana be bane, mu gihe cy’imvura yagwaga ikamushiriraho, adafite ahafatika akinga umusaya. Kuri ubu akaba yishimira kuba aciye ukubiri n’ibyo bibazo.

Yagize ati “Nabaga mu nzu ya nyakatsi y’umurangarizwa, imvura yagwa ari nyinshi tukabura aho twugama, bikaba ngombwa ko n’abana baza kubundama mu ngutiya nabaga nambaye, nk’aho ndi inkoko ibundikiye imishwi yayo. Hari n’ubwo umuyaga wahuhaga ari mwinshi, ibyatsi n’ibiti by’iyo nzu bikarara bikaka, hafi yo kuduhirimaho, mbese ari ibintu biteye ubwoba, tukabaho nk’abategereje urupfu”.

Ati “None dore ubuyobozi n’urubyiruko uyu munsi banyubakiye inzu nziza gutya, ikomeye kandi igezweho. Ibintu ubu ni uburyohe! Imvura izajya igwa nimerere nk’uri muri paradizo. Paul Kagame wohereje aba bantu barimo n’uru rubyiruko, aragahora ku ngoma. Icyampa nkamubona, byibura nkanamukora mu ntoki, mushimira ibi byiza anteretsemo. Mumunshimirire muti arakabaho, arakaramba!”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, atangiza ibikorwa by’Urugerero rw’Inkomezabigwi mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye izi ntore ko Urugerero zitangiye, ari narwo rufatiro rutuma iterambere ry’ubukungu rirushaho kwihuta; bityo ko uyu mwanya babonye, bakwiye kuwukoresha neza, kugira ngo ibyo igihugu kibategereje, bishyirwe mu ngiro.

Nyiraguhirwa Florida yari atewe ibyishimo no kubakirwa inzu azajya abamo atanyagirwa
Nyiraguhirwa Florida yari atewe ibyishimo no kubakirwa inzu azajya abamo atanyagirwa

Yagize ati “Turifuza intore zidahugira mu magambo gusa, ahubwo zirangwa n’ibikorwa bifatika, bituma babera abandi urugero. Ibi bikwiye kuba bigaragarira mu myitwarire n’imigenzereze izabaranga umunsi ku wundi. Bikaba bya bikorwa bifatika byo kwitangira abandi, ku buryo na bo babibona bakabyigana, kuko bazaba babibona nk’ibibafitiye umumaro”.

Akomeza agira ati “Uru rugerero, rukwiye kubabera imbarutso yo kurema no kwiremamo umuco mwiza n’imyumvire isobanutse neza, ibibazo u Rwanda rwagiye ruhura nabyo no kururinda ko rwabisubiramo, kuko mwe rubyiruko ari mwe bantu koko twitezeho kurinda igihugu”.

Yibukije imiryango ko ifite inshingano zo kunoza imibanire myiza, kunga ubumwe bakabigira umuco kandi bakarushaho kubitoza ababyiruka.

Ahereye ku buryo uru rugerero rubayeho mu bihe bikomeye u Rwanda rumazemo iminsi, byo guhangana n’icyorezo Covid-19, Minisitiri Gatabazi, yarusabye gukoresha imbaraga mu buryo budasanzwe, ruharanira ko imibereho y’abaturage ihinduka.

Yaboneyeho gusaba abaturage gukora ibishoboka, urubyiruko rukarindwa ibituma rwishora mu biyobyabwenge n’ingeso y’ubuzererezi, urwitabiriye urugerero ruhabwa umukoro wo gufata iya mbere rukabyamagana.

Mu bindi yabasabye kwitaho, ni ugukumira ibishuko bituma abangavu basambanywa, bikabaviramo guterwa inda imburagihe, abwira urubyiruko ko bakwiye kubyanga no kubyamagana, nk’abantu igihugu gihanze amaso.

Minisitiri Gatabazi ati “Muri iki gihe muzaba muri ku rugerero, muzarusheho kwirinda ibiyobyabwenge kandi mubirinde abandi, aho bigaragara mubigishe ububi bwabyo. Tubahaye umukoro wo kuzajya mu miryango, mucukumbure, munasesengure ibitera amakimbirane; muzamenye impamvu hari abana bata amashuri, mufashe abaturage gusobanukirwa neza ko ubutore bugomba kubakira ku ndangagaciro zo kwigira, kandi ko kubishobora bisaba ubwitange. Ibikorwa byiza umuntu akora yitangira abandi, ni byo bikorwa n’Imana ishima, kurusha ibyo umuntu yakwirata ko yikoreye ku giti cye”.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, ibikorwa by’Urugerero, bizibanda ku kubaka no gusana ubwiherero n’inzu z’abatishoboye, kubaka uturima tw’igikoni, kubungabunga ibidukikije, kurwanya imirire mibi mu miryango, gusana imihanda n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.

Minisitiri Gatabazi yasabye urubyiruko guhindura imyumvire y'abaturage ikarushaho kuzana impinduka
Minisitiri Gatabazi yasabye urubyiruko guhindura imyumvire y’abaturage ikarushaho kuzana impinduka

Imirimo y’amaboko bazajya bayikora mu gihe cy’iminsi ine mu cyumweru, indi minsi itatu isigaye, bayihabwemo ibiganiro, bituma barushaho gusobanukirwa amateka y’igihugu.

Urugerero rw’Inkomezabigwi rwatangijwe tariki 14 Werurwe 2022, ruzasozwa tariki 25 Gicurasi 2022. Rutangiye mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, izo ntore zikaba zasabwe kuzagira uruhare rufatika mu myiteguro na gahunda ziteganyijwe mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka