Turi ibihugu bito ariko bifite icyerekezo cyagutse - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda na Barbados ari ibihugu bito, ariko bifite icyerekezo cyagutse, cyo kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage.

Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Motley uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, rugamije kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bombi bahagarariye umuhango w’isinywa ry’amasezerano abiri, mu bijyanye na siporo ndetse n’ay’ingendo zo mu kirere.
Yavuze ko yizeye ko uru ruzinduko rubimburiye izindi nyinshi zigomba gukurikira, ndetse ko rugomba kuba intangiriro y’ubufatanye bw’igihe kirekire kandi buzana impinduka.
Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro bagiranye bitanga umusaruro ndetse ahamya ko uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Barbados n’intumwa ayoboye, bije gushimangira umubano ukomeye usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Yagize ati “Umubano wacu urenze kure ibi. Turi ibihugu bito bifite icyerekezo kigari cyo kuzamura urwego rw’imibereho myiza y’abaturage bacu “.

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero, ko icyorezo cya Covid-19, cyibukije Isi ko iterambere ry’ubukungu ntacyo risobanuye ubuzima butagizwe izingiro rya byose.
Ati “Igice twasanze dukeneye gufatanya bigatanga umusaruro ni ugukora imiti. Uru ni urwego rugoye ariko birashoboka rwose ko ibihugu nk’ibyacu byabigiramo uruhare, tubikesha ikoranabuhanga rishya n’abafatanyabikorwa”.
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Icy’ingenzi ni ugusangira ubumenyi no gufatanya n’abafatanyabikorwa kandi twiteguye kubikora. Turimo kandi gusangira ubunararibonye mu guhanga ikoranabuhanga ryafasha guhanga imirimo ku rubyiruko rwacu, no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere”.
Minisitiri w’Intebe Mottley, yavuze ko ari iby’agaciro kuba ari mu Rwanda ndetse ashimangira ko amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi arimo n’imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, byose bigamije ineza no kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage.
Yanagize icyo avuga ku bufatanye bwa gahunda mpuzamahanga mu by’ubuzima, igamije kongera ikorwa ry’imiti, ashimangira ko bizagira uruhare mu guhindura byinshi ku bwa bose.

Yongeyeho ko ubufatanye buzavamo iterambere rikomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ubumenyi muri Barbados.
Ati “Ndabivuga buri munsi. Barbados ifite abarenga 6.000 barangije mu rwego rw’ubumenyi muri Cave Hill Campus ya kaminuza ya West Indies mu myaka itanu ishize. Kwigisha tuzi ko iyo atariyo ntego yonyine abantu bifuza gukoresha impamyabumenyi ya siyanse, bityo rero dufite inshingano zikomeye zo kubaka urubuga mu ikoranabuhanga mu buzima, ICT ndetse n’ikoranabuhamga muri siyanse”.
Yavuze kandi ko yifatanyije na Perezida Kagame hamwe n’abandi bayobozi ku rwego rw’Isi, yo gutangiza gahunda y’ubufatanye mu byo gukora imiti.
Ati: “U Rwanda rwakoze imirimo ikomeye mu gushyiraho amategeko agenga imiti, natwe ni cyo turi gukora ngo dushyireho urwego rwacu muri Barbados.”
Pharmaceutical Equity for Global Public Health initiative, ni gahunda igamije ko nibura 60% by’imiti ikenerwa muri Amerika y’Amajyepfo, Caraibe no muri Afurika, izaba ikorerwa ikanahatunganyirizwa nibura mu 2040.
Yavuze kandi ko, n’ubwo bitari inzira yoroshye, ariko Perezida Kagame yiteguye kugira ibyo azasangiza igihugu cye cya Barbados.
Yongeyeho ati: “Ibyo bizadufasha kugira ibyo dukorera Karayibe na Amerika y’Amajyepfo nk’ibyo u Rwanda rukorera umugabane wa Afurika.”
Minisitiri w’Intebe Mottley, aherekejwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Yavuze ko yababajwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko yemeza ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge Igihugu cyahisemo ikwiriye kubera amahanga isomo.
Mia Amor Mottley yaretswe ibice bitandukanye birugize ndetse asobanurirwa amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; nyuma yaho ashyira indabo ku mva anunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Ku wa Gatatu, tariki 9 Ugushyingo, U Rwanda na Barbados bakaba barashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye harimo ay’ingendo zo mu kirere ndetse no guteza imbere imikino, cyane cyane Tennis ikinirwa mu muhanda.
Ohereza igitekerezo
|