Tureke kuririmba igikombe cy’imihigo tutagiheruka-Guverineri Mukandasira
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Cartas, yasabye abaturage ba Nyamasheke, kutaririmba ko bigeze gutwara igikombe cy’imihigo kandi bagiheruka muri 2010.
Yabivuze asaba abayobozi n’abaturage kongera gushyiramo ingufu kugira ngo bazongere batware igikombe cy’imihigo, abihereye ku ndirimbo bakiririmba y’ubwo batwaraga igikombe cy’imihigo, kandi mu myaka itanu ishize baragiye basubira inyuma cyane.

Guverineri Mukandasira Cartas yasabye abayobozi n’abaturage guhuriza hamwe imbaraga buri wese agatanga imbaraga ze uko yifite, kugira ngo bakomeze bese imihigo, Akarere ka Nyamasheke gakomeze gutera imbere, bityo indirimbo yabo iririmba ibigwi bigeze kugira mu mwaka wa 2010 bajye bayirimba bafite ishema.
Yagize ati “Birababaje kuba mukiririmba indirimbo ya 2010 ubwo mwatwaraga igikombe cy’imihigo kandi mukavuga ko mugifite kitazabaca mu ntoki kandi mugeze ku mwanya wa 16. Uwayumva atabizi yagira ngo muri aba mbere, ndabasabye mwese muhuze imbaraga, iyi ndirimbo muyihuze n’ukuri muzongere mutware igikombe kandi mwabishobora”.
Nyirangendabanga Marita, Umuyobozi w’Umudugudu wa Ruhana mu Kagari ka Gakenke mu Murenge wa Rangiro, asanga bikwiye ko abayobozi bongera guhwitura abaturage bakabigisha, kugira ngo na bo bumve ko ari bo nkingi ikomeye bongere bese imihigo.

Agira ati “Abaturage ntabwo barumva ko kugira ngo akarere kese imihigo ari bo nkingi ya mwamba. Ubu ni igihe cyo kongera kumvisha abaturage ko imihigo y’akarere igomba kweswa ihereye mu rugo rwa buri wese kuko bigaragara habayeho kwirara”.
Muri iyi nama yahuje abayobozi bose bakorera mu Karere ka Nyamasheke, hamuritswe imihigo y’akarere y’uyu mwaka ndetse baboneraho no guhemba imirenge yitwaye neza umwaka ushize. umurenge wahize abandi mu kwesa imihigo umwaka ushize wabaye uwa Kagano mu gihe Gihombo ari yo yabaye iya nyuma.
Akarere ka Nyamasheke kabaye aka 16 mu gihugu uyu umwaka mu gihe ushize kari ku mwanya wa 17, kakaba gaheruka kuba aka mbere muri 2009-2010.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|