Turacyafite benshi bakwiye kubohoka imyumvire mibi - Umuyobozi wa Rwamagana
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana arahamagarira abatuye ako karere n’Abanyarwanda bose muri rusange kwishimira ibyiza bagejejweho na Leta yabohoye u Rwanda ingoma y’abicanyi, ariko agasaba abakiboshywe n’imyumvire mibi kubohoka bakayoboka inzira y’iterambere.
Ibi bwana Nehemie Uwimana uyobora akarere ka Rwamagana yabihamagariye Abanyarwanda mu mihango yo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 19 byabereye mu mudugudu wa Rurembo, mu kagari ka Cyanya mu mujyi wa Rwamagana uyu munsi kuwa 04/07/2013.
Bwana Nehemie Uwimana yavuze ko ibyo Abanyarwanda bakwishimira babohotseho ari byinshi bitagira ingano, ariko agaya ko hakiri benshi bakiboshywe n’imyumvire mibi ibabuza kuyoboka gahunda nziza z’iterambere kandi ari bo zagirira akamaro bakabaho neza kandi bagatera imbere.

Aha bwana Uwimana yavuze cyane cyane ku baturage ba Rwamagana batari bake bagitseta ibirenge mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza kandi byumvikana mu bwenge bwa buri wese ko uwiteganyirije akisungana n’abandi atagorwa no kwivuza kuko ngo aho yivuje hose yishyura amafaranga 200 gusa, igihe abatari muri Mituweli batanga amafaranga menshi ashobora kugera no mu bihumbi 70.
Umuyobozi wa Rwamagana ati “Twagize amahirwe tubona Leta nziza iduteganyiriza imigambi myiza, ariko turacyafite bamwe mu Baturarwanda badashaka gukira, bagakomeza kwiboha ubwabo bakibohera ku bitekerezo bishaje kugera ubwo umuntu ufite umuryango atseta ibirenge mu kwitabira Mituweli kandi azi ko izamufasha kwivuza no kuvuza abe.”
Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) biratangaza ko mu karere ka Rwamagana hari abaturage bivurije muri ibyo bitaro bakagenda batabyishyuye amafaranga asaga miliyoni ebyiri kandi ngo byatewe n’uko abo bose bivuje batari mu bwisungane Mituweli.

Umuyobozi wa Rwamagana yagaye cyane Abanyarwamagana barenga 86% bataratanga imisanzu yo kwivuza muri Mituweli muri uyu mwaka w’ingengo y’imari watangiranye n’uku kwezi kwa 7, kuko ngo muri ako karere habarurwa gusa abantu 14% bamaze gutanga imisanzu ikwiye ngo biyandikishe mu bwisungane Mituweli.
Mu birori by’uyu munsi ariko, benshi bishimiye ko nyuma yo kwibohora ingoma yateguye Jenoside mu 1994, ngo ubu Abanyarwanda barashimira byinshi bagezeho mu nzego nyinshi nk’uburezi butakirangwamo ivangura n’iringaniza, amashuri menshi yegereye abaturage, ubucuruzi n’imari aho amabanki n’ibigo by’imari byasakaye hose, umutekano utajijinganywaho n’ibindi.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rurembo bashimye cyane intera u Rwanda rugezeho, bashima ingabo z’u Rwanda zahoze ari iza FPR ndetse n’abari baziyoboye bose barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, basaba abandi Banyarwanda bose gukomeza urugamba rwo kwibohora cyane cyane bahereye ku kwibohora ubukene n’imyumvire mibi.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|