Tumwe mu Turere dushobora kwibasirwa n’umuyaga mwinshi
Iteganyagihe ry’iminsi 10 ya mbere y’ukwezi kwa Kanama 2023 (kuva tariki 1-10), ryerekana ko hari ibice bimwe by’Igihugu cyane cyane mu Kiyaga cya Kivu no mu Ntara y’Uburasirazuba, bizagaragaramo umuyaga mwinshi ushobora kwangiriza abaturage.
Abagenda cyangwa abakoresha Ikiyaga cya Kivu bashobora guhura n’umuvumba w’amazi kubera umuyaga mwinshi, abafite inzu zitaziritse ibisenge neza ngo bishobora kuguruka, ndetse n’abaturage muri rusange bagasabwa gufata ingamba zo kwirinda ivumbi ritumurwa n’uwo muyaga.
Ikigo Meteo-Rwanda kivuga ko umuyaga mwinshi werekanwa n’ibara ry’umutuku ku ikarita, uzaba ufite umuvuduko uri hejuru ya metero 10 ku isegonda (ndetse ngo ushobora no kugera kuri metero 12 ku isegonda), ukaba uteganyijwe mu bice by’uturere twa Karongi na Rusizi.
Umuyaga mwinshi uri ku muvuduko wa metero 8 na metero 10 ku isegonda (ugaragazwa n’ibara ry’icunga rihishije) uteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Nyabihu, Nyaruguru, Nyagatare, Kirehe, mu burengerazuba bwa Kayonza na Ngoma.
Uwo muyaga ugenda ku muvuduko wa metero 8-10/isegonda kandi ngo uzagera mu bice bimwe by’uturere twa Nyaruguru, Huye, Gatsibo na Bugesera.
Umuyaga wenda kuba mwinshi uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda (ibara ry’umuhondo) uteganyijwe mu bice bindi by’Igihugu uretse mu Mujyi wa Kigali, mu turere twa Rulindo na Gakenke, mu majyepfo y’uturere twa Musanze na Burera no mu burasirazuba bw’Akarere ka Kamonyi, ho hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya milimetero 4 na 6 ku isegonda (reba ibara ry’icyatsi kibisi).
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, kivuga ko umuyaga mwinshi uteganyijwe cyane cyane hagati y’itariki ya 1 n’iya 5 Kanama 2023, ukaba ngo ushobora kugira ingaruka ku bikorwa, imitungo n’ubuzima bw’abantu.
Ikigo Meteo-Rwanda kigira kiti "Ingaruka ziterwa n’umuyaga mwinshi zirimo umuvumba w’amazi mu kiyaga cya Kivu, kuguruka kw’ibisenge bitaziritse, kugwa kw’ibiti biri ahantu hatameze neza ndetse n’ivumbi rizamurwa n’umuyaga, zirateganyijwe."
Iki kigo kivuga ko abafite ibikorwa mu Kiyaga cya Kivu basabwa gukoresha aya makuru neza mu kwirinda ibiza byaterwa n’umuyaga mwinshi.
Abaturarwanda muri rusange na bo basabwa gukoresha aya makuru bafata ingamba yo gukumira ingaruka zizaterwa n’umuyaga mwinshi.
Meteo-Rwanda ivuga kandi ko muri uku kwezi kwa munani (Kanama 2023) hateganyijwe imvura iri ku rugero rw’isanzwe iboneka mu mezi ya Kanama ya buri mwaka, ndetse ikaziyongera mu mpera z’uku kwezi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|