Tumenye neza Dr Byamungu n’abana be bane bashyinguwe kuri uyu wa gatandatu

Dr Byamungu Livingstone wari umuyobozi ushinzwe ishoramari muri banki y’igihugu y’iterambere (BRD) n’abana be bane baherutse guhitanwa n’impanuka muri Uganda barashyinguwe kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Mutarama 2019.

Dr Byamungu Livingstone hamwe n'abana be bane Imana ibahe iruhuko ridashira
Dr Byamungu Livingstone hamwe n’abana be bane Imana ibahe iruhuko ridashira

Abagize uyu muryango bakoze impanuka mbi bageze ahitwa Lwengo ku muhanda uva Masaka werekeza Mbarara, tariki 30 Ukuboza 2018, maze uyu mugabo n’abana be banee bahasiga ubuzima naho umugore wa Dr Byamungu abasha kurokoka.

Dr Byamungu Livingstone, yavukiye muri Uganda mu 1968, ahiga amashuri ye mu bigo bitandukanye birimo Christ the King Ssala yize ho primaire, St. Henry’s College Kitovu yizeho ayisumbuye na Makerere University yizemo icyikiro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo.

Dr Byamungu yakomereje muri Cardiff University mu Bwongereza kwiga icyikiro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi mu by’ n’ubukungu n’ishoramari (Master of Business Administration in Finance and Investment).

Ibikorwa byo guherekeza abagize uyu muryango birakomeje
Ibikorwa byo guherekeza abagize uyu muryango birakomeje

Dr Byamungu yakoze imirimo itandukanye kandi ahantu henshi nko mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, akorera urugaga nyarwanda rw’abikorera PSF, akorera imishinga nka Health Poverty Action, World Vision & German Agro-Action ndetse na Banki Nyarwanda itsura amajyambere ‘BRD’ yakoreraga.

Nyakwigendera yapfanye n’abana be bane barimo NZIZA Caleb & NGABO Calvin bari impanga, abahungu bavutse tariki 17 Mata 2001, aho biteguraga kurangiza amashuri yisumbuye mu Bugenge, Ubukungu n’imibare muri uyu mwaka wa 2019.

N’ubwo bari bafite imyaka 17 gusa, aba bana bari abakozi cyane ndetse bari baratangiye kubona neza ejo hazaza habo. Urugero ni Ngabo wari warashinze umuryango awita Calvin Charity Enterprise, aho yateganyaga ibijyanye no gukora ikoranabuhanga rigamije guhangana n’ibibazo by’ubukene.

Manzi Carl
Manzi Carl

Uyu mugabo yapfanye kandi n’umwana we witwa Manzi Carl wavutse tariki14 Mutarama 2003, uyu mwana wari umuhanga cyane yize amashuri ye abanza muri Kigali Parents’ School, akomereza muri Riviera High School mu mashuri yisumbuye, aho yigaga ibijyanye n’ubumenyi (Science) muri sisiteme ya Cambridge. Uyu mwana kandi niwe wari uhagarariye abandi banyeshuri mu kigo (head prefect).

Benshi bababajwe cyane n'urupfu rw'aba bantu
Benshi bababajwe cyane n’urupfu rw’aba bantu

Uyu muryango kandi wabuze bucura bwawo, umukobwa wari kuzuza imyaka itanu tariki 13 Mutarama uyu mwaka. Uwera Bless Chelsea yigaga mu mashuri y’inshuke muri Ecole Belge. Aka kana kari akana kari kazwiho guhora kishimye kandi gakunda kubaza cyane, rimwe na rimwe kakabaza ibibazo bikomeye, kandi kakaruhuka ari uko kabonye igisubizo.

Uwera Bless Chelsea
Uwera Bless Chelsea

Igikorwa cyo kubashyingura giteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Mutarama 2019, aho ibikorwa byatangiye mugitondo saa moya, bakira imibiri, naho saa tatu basezeye kuri ba nyakwigendera, saa tanu basengerwa mu rusengero St. Peter’s Church I Remera, naho gushyingura bikaba saa munani 14h mu irimbi rya Rusororo.

Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ikomeze abo mumuryango basigaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Dusabwa kwihangana,Uwo mubyeyi usigaye yibuke ibyabaye kuri Yobu wabaye umugaragu w ’Imana,naho satani umugambi we nuwogutungurabantu,mukirere,mumazi,inkongi,intambara,indwara zibyorezo,niwe se wibibi bysose.trajedies de siecles nimwo byanditswe.IMANA imuhe kuzababona umukiza YESU agarutse.

joseph KAREGEYA yanditse ku itariki ya: 15-01-2019  →  Musubize

Imanaibashyeremugituzacyayomugihetugitegegerejeumunsiwumuzuko

Arisa yanditse ku itariki ya: 14-01-2019  →  Musubize

imana ibakiremubayo

alias yanditse ku itariki ya: 13-01-2019  →  Musubize

Mbega bibi we Imana ikomeze abasigaye
Erega ntacyo wakora ngo urenze umunsi.

Bay Obady yanditse ku itariki ya: 12-01-2019  →  Musubize

RIP my dear friend Byamungu.Ababanye nawe twese dushenguwe n’agahinda gakomeye.Yali inshuti yanjye,twarabanye kandi twarakoranye.Yagiraga umutima mwiza cyane.Ntabwo ari ukumurata,niko bimeze.Jyewe nk’umukristu,mwifurije kuzazuka ku munsi wa nyuma Imana ikamuha ubuzima bw’iteka.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40 yuko abizera Imana kandi bakayishaka izabazura.Tujye dushaka Imana cyane tugihumeka,ntitugahere gusa muli shuguri,akazi,politike,etc…Turapfa tukabisiga.

karekezi yanditse ku itariki ya: 13-01-2019  →  Musubize

May your souls rest in peace

wilson nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 12-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka