Tumenye Dr Donatilla Kanimba, ‘Imboni’ y’abatabona
Amateka y’u Rwanda, arimo n’ay’ivanguramoko, usanga agaruka kenshi mu nkuru nyinshi ari izo ku rwego rw’urugo, umuryango mugari no ku muntu ubwe.
Ni nako bimeze kuri Dr Donatilla Kanimba wavukiye mu karere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo ahagana mu 1950.
Uyu mu byeyi wakuriye mu buhungiro mu gihugu cy’u Burundi, ni we washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona, umuryango waboneye izuba muri Kenya, aho yize amasomo ya Kaminuza kugera ku rwego rw’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza.
Mu myaka icumi ishize, kaminuza y’umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza ya London (Commonwealth University of London), yamugeneye impamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro imushimira akazi gakomeye yakoze.
Ni urugendo rutari rworoshye na buhoro; kuko byamusabye kwitanga birenze urugero kubera ubumuga bwo kutabona bufitanye isano n’amateka mabi y’ubugizi bwa nabi bwangirije benshi amahirwe mu buzima.
Byose byatangiye mu 1961 ubwo Kanimba yari afite imyaka itanu. Ababyeyi be barabyutse ari mu gitondo bakangura abana bose bababwira ko bagiye guhungira i Burundi, kubera iterabwoba ryo kwica Abatutsi ryakorwaga n’Abahutu b’abahezanguni ryari rimaze gufata intera ndende.
Mu kiganiro n’ishami ry’amashusho rya Kigali Today, Dr Kanimba aragira ati “Sinabasha kwibuka ibyabaye muri urwo rugendo, icyo nibuka gusa ni uko tugeze mu Burundi, amaso yatangiye kumbabaza cyane, buhoro buhoro ntangira gutakaza ubushobozi bwo kubona.”
Kanimba akomeza avuga ko ababyeyi be ntako batagize ngo bafashe Kanimba kongera kubona, ariko biba iby’ubusa kuko byakomeje kumera nabi. Abamisiyoneri b’Itorero ry’Abangirikani b’i Buye mu Ngozi bari bazi icyo kibazo nabo bagerageje kumufasha ngo avurwe ariko ntibyagira icyo bitanga.
Muri uwo muruho wo gushakira Kanimba ubuvuzi, ababyeyi be baje kumenya ko hari umuganga kabuhariwe umwe rukumbi mu karere k’ibiyaga bigari, wakoreraga mu cyahoze ari Congo Belge – Repubulika ya Demukarasi ya Congo y’ubu, Burundi n’u Rwanda.
Nyuma yo kumugeraho ariko bigoranye, uwo muganga ntiyabashije kumenya uburwayi bwamuteraga kubabara amaso cyane, abonye ko nta kindi gisubizo afite yiyemeza kuyavanamo.
Abifashijwemo na ba bamisiyoneri b’Abangirikani, Kanimba yagiye kwiga i Nairobi muri Kenya guhera mu mashuri abanza abasha kurangiza kaminuza, aza no kugera no ku rwego rwo gushyiraho umuryango ufasha abafite ubumuga bwo kutabona, awutangiriza muri Kenya mu 1995 ari kumwe na bamwe mu bahoze mu gisirikare cya FPR Inkotanyi batakarije ubushobozi bwo ku bona ku rubagamba.
Bagarutse mu Rwanda mu 1996 umuryango barawuzamura ugera ku rwego rwo kugira abanyamuryango bibeshejeho mu byiciro bitandukanye by’ubuzima, babikesha kudacika intege kwa Dr Donatilla Kanimba twagereranya n’imboni y’abatabona nubwo nawe ari ko bimeze.
Ohereza igitekerezo
|