Tugomba kwamagana uburyarya igihe tububonye - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame avuga ko bikwiye ko abantu bamagana uburyarya igihe cyose babubonye, kubera ko nta bisubizo butanga mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho aho ari i Riyadh muri Arabia Saoudite, kuri uyu wa 28 Mata 2024, mu nama ya World Economic Forum, mu kiganiro cyagarukaga ku cyerekezo gishya cy’iterambere mpuzamahanga ridaheza, yahuriyemo n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Nijeriya, Bola Ahmed Tinubu, Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim, Umuyobozi Mukuru wa IMF, Kristalina Georgieva hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Lazard Group, Peter Orszag.
Perezida Kagame yavuze ko Politiki yo kugabanyamo Isi ibice hagendewe ku mikoro y’Ibihugu, aho ibikize byashyizwe mu Majyaruguru (Global North) na ho ibikennye bigashyirwa mu Majepfo (Global South), igira ingaruka ku batuye Isi, agasanga bikwiye kwamaganwa aho kurebererwa.
Yagize ati “Mbere na mbere ivangura rirahari, kandi dukwiye kuryirinda, dukwiye kurirwanya. Ufashe urugero ukabirebera ku bibazo tuvuga bya hano na hariya ugendeye ku by’aho baba baturuka, usanga ibihugu byose byo ku Isi bigerwaho n’ingaruka, ariko bimwe bigerwaho na zo cyane kurusha ibindi, ariko ibyo nta kibazo. Gusa byibutsa ko dukeneye kureba ku byavuzwe byo kudaheza, n’ubufatanye buzana ibice bitandukanye by’Isi hamwe.”
Yongeraho ati “Tugomba kwamagana uburyarya igihe cyose tububonye, kubera ko dukomeza kuvuga ngo Amajyepfo, Amajyaruguru byigabanyije cyangwa ibindi, ariko ntabwo dushaka ibisubizo byabyo mu buryo bworoshye kandi bwihuse, kandi twabishobora, tuzi ko twabikora.”
Agendeye ku kuba umugabane wa Afurika ufite byose bisabwa ngo ube wagera ku iterambere, Perezida Kagame yavuze ko asanga ibindi bice by’Isi bikwiye kumenya ko ari ho hantu ho gukorera no gushora imari.
Yagize ati “Ni gute ushobora kwibagirwa ko aha ari ahantu h’ingenzi mu Isi yacu, ibindi bice by’Isi bigomba kumenya ko aha ari ahantu ho gukorera no gushora imari. Icya kabiri ni aha Afurika kwirinda imitekerereze yo kuba bagirwaho ingaruka.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kuba Isoko rusange rya Afurika ari na ryo rigari ryabayeho ku Isi, ari indi ntambwe yatewe mu guteza imbere ubukungu budaheza kuri uwo mugabane.
Ikindi mu byo Umukuru w’Igihugu yagaragaje, ni uko hari ibimenyetso byerekana ko umugabane wa Afurika watangiye gutera intambwe mu kunga ubumwe, bitandukanye na mbere aho wasangaga bari mu bibazo by’urudaca.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|