Tugiye gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuhanzi kuko bwazamura ubukungu bw’Igihugu – Clare Akamanzi
Abahanzi, abakinnyi ba filimi n’abanyabugeni, bamazwe impungenge ku mutekano w’ibihangano byabo ndetse banerekwa uko babibyaza inyungu ku giti cyabo bikanagira uruhare mu kuzamura iterambere ry’igihugu.

Kimwe n’ubutaka, ubucuruzi cg se indi mitungo ifatika, igihangano cy’umuntu na wo ni umutungo we bwite mu by’ubwenge ashobora kwiyandikishaho, ndetse akagira amategeko ashobora kumurengera mu gihe hagize ukoresha icyo gihangano nta burenganzira yamuhaye, cg se uwagerageza kucyigana.
Ibi byasobanuwe mu biganiro byabaye ku wa 26 Ugushyingo 2019, bigahuza inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Urwego Ngenzuramikorere (RURA), abanyamategeko ndetse n’abahanzi mu ngeri zitandukanye.
Umuyobozi mukuru wa RDB, Madamu Clare Akamanzi, yavuze ko Leta igiye gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuhanzi.
Yagize “Ni urwego rushya mu gihugu cyacu, ni urwego turi gushyigikira cyane kugira ngo turebe ko rwakwiyongera mu bukungu bwacu. Mu by’ukuri mu bihugu biteye imbere nka Leta zunze Ubumwe za Amerika ubona ko 10% by’ umusaruro mbumbe w’ubukungu (GDP) buri mwaka biva mu buhanzi, no muri Afurika y’Epfo ubuhanzi bwinjiza 5,4% ku bukungu bw’igihugu buri mwaka. No mu Rwanda ubuhanzi bwagira uruhare mu kuzamura ubukungu bwacu.”

Umuyobozi mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Lt Col. Patrick Nyirishema, yavuze ko urwego ayoboye rwahawe uburenganzira bwo gukurikirana uwakoresheje mu buryo bunyuranye n’amategeko igihangano kitari icye cyangwa se uwacyiganye, icyo gihangano kikaba cyahagarikwa mu bitangazamakuru.
Ku ruhande rw’ubugenzacyaha, umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibyaha by’ubukungu n’imari, Richard Iyaremye, avuga ko iyo umuntu atanze ikirego ku mutungo we mu by’ubwenge, ahabwa ubutabera yaba yaracyandikishije cyangwa se kitarandikwa ariko akaba afite ibimenyetso bigaragaza ko uwo mutungo ari uwe.

Amategeko agena uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge yubahirizwa mu bihugu byose nk’uko byatangajwe na Maître Kavaruganda Julien, perezida w’urugaga rw’abunganizi mu mategeko mu Rwanda, akaba n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ihuriro ry’abanyamategeko muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “Igihangano cyawe cyanditse mu buryo bwemewe n’amategeko, n’iyo cyakoreshwa muri Kenya, ufite uburenganzira bwo kurega kikaba cyahagarikwa kandi ugahabwa indishyi igihe bibaye ngombwa.”

Abahanzi basaba ko amategeko agenga iby’umutungo mu by’ubwenge avugururwa akagendana n’igihe kuko ibihano bikurikizwa ari ibya kera kandi ibintu byarahindutse.
Umuyobozi w’urugaga rw’abanditsi ba filimi, Niyomwungeri Aaron yagize ati “Ntabwo waca umuntu amande ya miliyoni ebyiri kugeza ku icumi, mu gihe twe gukora filimi kuri ubu bidutwara miliyoni ijana, amategeko akwiye gukazwa kugira ko ubuhanzi bwinjirize igihugu.”

Ibi biganiro byabanjirije inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’imifatire n’imikoreshereze y’amashusho (Kigali Audio-Visual Forum) igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, kuva tariki 27 kugeza tariki 28 Ugushyingo 2019.


Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo ni byiza iyi nama ni itangiriro ryingenzi, ariko kubijyanye na film nyarwanda nibabanze bace agasobanuye burundu ubundi hashyirweho nimikoranire inoze yabahanzi nabitwa aba dj , abanyamuziki nabo RURA nishyireho uburyo bwo gukina ibihangano nyarwanda ku bitangazamakuru byo murwanda bibe nkibugande aho imiziki yabenegihugu ikinwa ku kigero cya 90% naho iyamahanga ku 10%, ikindi leta mbere yo gutumira abahanzi babanyamahanga bahembwa akayabo nibatumire abanyarwanda bayabahe banayasorere ibyo byose nibyitavwaho kizaba gikemutse kuruhande rwabanyarwanda babahanzi nabo nibagaragaze akarengane kabo bareke guceceka no kwihagararaho nkuriya wahuye nabayobozi baje kumva ibyo akeneye yarangiza ati turi gukora films za millions 100 hahah numiwe pe, buriya ari kwirarira kuri nde koko