Tugirira icyizere leta y’u Rwanda- Ambasaderi Michael Ryan

Umuyobozi w’umuryango w’ibihugu by’uburayi mu Rwanda atangaza ko batajya baterwa impungenge n’amafaranga baha u Rwanda kubera icyizere rumaze kubabakamo.

Ibi yabitangaje nyuma yo gusura ibikorwa umushinga w’iterambere ridaheza umaze kugezaho abaturage bakorana na wo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2015, mu karere ka Nyamasheke, uyu mushinga ukaba uri hafi gusoza,

Ambasaderi Michael yatunguwe n'uburyo abaturage bamaze gutera imbere muri uyu mushinga wa Handicap international
Ambasaderi Michael yatunguwe n’uburyo abaturage bamaze gutera imbere muri uyu mushinga wa Handicap international

Ambasaderi Michael Ryan, uhagariye umuryango w’ibihugu by’I burayi mu Rwanda, akaba asanga Leta y’u Rwanda izakomeza ibikorwa byatangijwe mu buryo bwizewe.

Eloi Rugomoka umukozi wa Handicap International mu karere ka Nyamasheke, yagaragaje impungenge ko uyu mushinga numara gufunga imiryango yawo mu mu mpera z’uyu mwaka, ibikorwa bakoraga bishobora gusinzira.

Yagize ati “Twakoranye n’ubuyobozi neza mu gushyira umushinga mu bikorwa nyamara nurangira, inzobere twari dufite zizahita na zo zigenda, birashoboka ko hari abibwiraga ko ibikorwa by’uriya mushinga aritwe bireba ku buryo bishobora guhita bisinzira”.

Ambasaderi Michael yatunguwe n'uburyo abaturage bamaze gutera imbere muri uyu mushinga wa Handicap international
Ambasaderi Michael yatunguwe n’uburyo abaturage bamaze gutera imbere muri uyu mushinga wa Handicap international

Umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’uburayi mu Rwanda, Ambasaderi Michael Ryan, yavuze ko bikwiye ko iyi nkunga ihabwa n’abandi, ariko akizera ko n’ubundi inkunga bagenera leta y’u Rwanda izabasha gukemura ibyasizwe n’uyu mushinga.

Yagize ati “80% by’amafaranga yacu aca mu ngengo y’imari ya leta, hakenewe kubaka imihanda, amavuriro , amashuri n’ibindi, bivuze ko inkunga igera mu ngeri zose, dukurikira ibyo leta y’u Rwanda ikora, ntababeshye u Rwanda turugirira ikizere gikomeye cyane dufitanye ubufanye n’icyizere bihambaye, izanakomeza neza uyu mushinga n’ubwo bitahwana 100% n’uko byakorwaga”.

Ambasaderi Michael asanga leta y'u Rwanda izakomeza ibikorwa by'uyu mushinga
Ambasaderi Michael asanga leta y’u Rwanda izakomeza ibikorwa by’uyu mushinga

Habimana Philippe asanga hari aho bavuye n’aho bagana,yagize ati “twari mu bwigunge bukomeye nta mafaranga dufite, hari abo twabanaga batabashaga no kugera aho abandi bari,ubu twari tugeze ku ntera ishimishije”.

Handicap International mu mushinga wayo w’iterambere ridaheza, mu myaka itatu yari imaze yitaga ku buvugizi bw’abatishoboye, abafite ubumuga n’abanyantege nke n’abandi bafite ibibazo, imaze gufasha amatsinda arenga 100, isize ibahaye mafaranga asaga miriyoni 50 z’amanyarwanda.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 1 )

natwe twishimira inkunga uyu muryango udutera n’ubuvugizi udukorera naho ibyo bateramo inkunga twiyemeje kubikora neza kuko dufite ubuyobozi bwiza

Zaninka yanditse ku itariki ya: 14-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka