Tubabazwa no kubona abagore basinze-Minisitiri Bayisenge

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, arasaba abantu kwirinda ubusinzi ariko by’umwihariko abagore bakabugendera kuko ngo hari abagaragara bagenda bandika umunani mu muhanda.

Minisitiri Bayisenge arasaba abagore gucika ku businzi kuko buteza amakimbirane mu muryango
Minisitiri Bayisenge arasaba abagore gucika ku businzi kuko buteza amakimbirane mu muryango

Minisitiri Bayisenge avuga ko ukurikije imibare yagaragajwe n’Ikigo cy’ibarurishamibare ndetse n’Urwego rw’Imiyoborere RGB, ngo ubusinzi bwamaze gufata indi ntera kuburyo bukwiye kugabanywa mu miryango.

Avuga ko ubusinzi buhangayikishije mu muryango nyarwanda kandi bukaba ku isonga mu gusesagura ibyagatunze umuryango ndetse bukaba n’isoko y’amakimbirane kuburyo abantu bakwiye kubureka.

Ati “Byanze bikunze aho ubusinzi bwinjiye mu rugo umuryango urasenyuka niyo mpamvu mvuga ko buhangayikishije, abakuru n’ubwo batabuzwa n’itegeko kunywa ariko bakanywa mu rugero.”

Avuga ko iki kibazo kirushaho gufata indi ntera kuko cyageze no ku babyeyi b’abagore aho ngo hari abasigaye basinda bakagenda bandika umunani mu muhanda kandi bidakwiye.

Yagize ati “Twahoze tubona kera abagabo aribo bagenda bandika umunani ariko tubabazwa n’uko n’ababyeyi b’aba-Mama, hari igihe tubabona nabo bandika umunani ntabwo ibyo bikwiriye.”

Ikindi yasabye urubyiruko kwirinda ubusinzi kuko ntacyo rwageraho mugihe rwamaze kubatwa n’inzoga.

Umuturage wo mu Murenge wa Karangazi, Nyiragitenge Beatrice, avuga ko ikibazo cy’ubusinzi mu bagore kidakwiye ariko ngo mu Murenge wabo bamaze kugihagurukira mu buryo bwo kugihashya.

Agira ati “Tumaze kubona iki kibazo twafashe ingamba zo kujya dutumiza mu mugoroba w’ababyeyi tukabibutsa ko ari bamutima w’urugo bagomba kumenya urugo n’abana.”

Avuga ko hari bamwe mu bagore basinda bitwaje ko nabyo ari uburinganire ariko nabo babasobanuriye ko uburinganire atari uguhanganira n’abagabo mu kabari ahubwo ari ugufashanya mu mirimo izamura urugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None! n uburinganire nyine muri byose no mu gukubita doze. Hihiiii

Tolerance 0 yanditse ku itariki ya: 8-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka