Transparency International yiyemeje gufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa

Ubuyobozi bw’umuryango Transparency International Rwanda, butangaza ko batangiye igikorwa cyo gufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, mu Turere twa Kamonyi, Rubavu na Burera.

Abayobozi bashinzwe ubuhinzi n'ubworozi baganirizwa ku gufasha umuturage kugira uruhare mu bimukorerwa
Abayobozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi baganirizwa ku gufasha umuturage kugira uruhare mu bimukorerwa

Umuyobozi Nshingabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, avuga ko guha umuturage uruhare mu bimukorerwa ari imwe muri gahunda Igihugu gishyize imbere mu kugera ku byateguwe.

Mupiganyi avuga ko iyo umuturage akorewe ibikorwa adakeneye, atagizemo uruhare, ntanabyitaho bigatuma hataboneka umusaruro.

Agira ati “Guha umuturage ijambo akagira uruhare mu bimukorerwa, ni imwe muri gahunda Igihugu cyabonye mu kwimakaza imiyoborere myiza, natwe tukaba twarifuje gutera ingabo mu bitugu iyo gahunda, kugira ngo bizanagire uruhare mu kugabanya ruswa n’akarengane.”

Akomeza avuga ko Transparency International Rwanda yagiye mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, gufasha abaturage kugira uruhare mu byo bakorerwa muri uwo mwuga, mu kubafasha kubona serivisi nziza izira akarengane na ruswa.

Agira ati "Ubahinzi n’uborozi biri muri segiteri iza mu nkingi za mwamba ku mibereho y’Abanyarwanda, kuko abenshi batunzwe n’ubuhinzi kandi bukanatanga akazi kuri benshi. Dushingiye ku bushakashatsi bukorwa mu Rwanda, bugaragaza ko segiteri y’ubuhinzi n’ubworozi batagira uruhare mu bibakorerwa."

Bamwe mu baturage bavuga ko hari igenamigambi batagiramo uruhare, ahubwo babona rishyirwa mu bikorwa, icyakora bashima kuba Transparency International Rwanda irimo kubafasha kugira uruhare mu igenamigambi rikorwa, kuko bizarushaho gutanga umusaruro.

Umwe ati "Byabagaho ko tubona ibikorwa mu buhinzi tutabigizemo uruhare, nko gushyiraho igiciro cy’umusaruro w’ibirayi, igiciro cy’inyongeramusaruro n’ibindi. Gusa ubu twabonye ubumenyi n’abafatanyabikorwa kandi twizera ko tuzajya dukorana bakadufasha mu buvugizi nko kubona amasoko y’umukamo n’ibindi, kandi tukagira uruhare mu biciro bijyanye n’ibyo dushyiramo."

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko uruhare rw’umuturage ari ngombwa mu bimukorerwa ndetse bakihitiramo ibibakorerwa kugira ngo bagire uruhare mu kubibungabunga.

Kambogo akomeza avuga ko umuturage ugira uruhare mu igenamigambi rimukorerwa, agira imyumvire iteye imbere kurusha utegurirwa igenamigambi atagizemo uruhare.

Agira ati “Tuzasangira amakuru kandi abahinzi n’aborozi bagomba kwegerwa kugira ngo bagire uruhare mu bibakorerwa, ibitekerezo batanze tukabishyira mu igenamigambi, nyuma tukagaruka kubabwira ibyashyizwe mu igenamigambi n’ibitashyizwemo. Bifasha umuturage kumva uruhare rwe no kwitabwaho."

Mu Rwanda n’ubwo abahinzi n’aborozi bitabwaho mu kubafashwa kubona isoko n’inyongera musaruro, bakeneye ibigo by’amahugurwa byabunganira mu kuzamura ubumenyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko mu myaka yatambutse, abakora ubuhinzi n’ubworozi batagiraga uruhare mu gutanga ibitekerezo bijya mu igenamigambi, kandi bikagira ingaruka ku byo bakora.

Gufasha abahinzi n’aborozi kugira uruhare mu igenamigambi byagize umusaruro mu turere twa Kayonza na Nyanza, aho umushinga wa Transparency International Rwanda watangiriye kuva muri 2017 ku nkunga y’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze (CCOIB).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka