Transparency International igiye gufasha abahinzi n’aborozi kugira uruhare mu bibakorerwa

Ubuyobozi bwa Transparency International Rwanda butangaza ko bugiye gutangiza umushinga ufasha abahinzi n’aborozi mu turere twa Rubavu, Burera na Kamonyi kugira uruhare mu bibakorerwa ndetse bizamure n’imihigo y’uturere.

Abahinzi n'aborozi bahugurirwa kugira uruhare mu bibakorerwa
Abahinzi n’aborozi bahugurirwa kugira uruhare mu bibakorerwa

Bumwe mu buryo buzakoreshwa burimo kubatoza kugira uruhare mu igenamigambi bakorerwa bitandukanye n’ibikorwa, aho abaturage bakorerwa amaterasi atariyo bakeneye cyane, bigatuma batitabira kuyabyaza umusaruro kuko igitekerezo kiba kitabavuyemo.

Uwingabire Consolatrice, Umuhuzabikorwa w’ umushinga wo kuzamura uruhare rw’abahinzi n’aborozi mu mihigo y’uturere, avuga ko mu gihe u Rwanda rushyize imbere abaturage kugira uruha mu bibakorerwa, kurugira mu igenamigambi ngo mu bahinzi n’aborozi ntibiratera imbere ashingiye ku makuru bakuye i Kayonza na Nyanza, aho bamaze igihe bakorera.

Uwingabire avuga ko uruhare rw’abahinzi n’aborozi ruri ku kigero kidashimishije "Iyo umuntu agize uruhare mu bimukorerwa habamo kubigira ibye, akabyitaho bigatanga icyizere cy’uko bizaramba. iyo umuturage atagize uruhare mu igenamigambi ntiriba rishingiye ku muturage kandi ryagombye kumusigira impinduka."

Rumwe mu ngero atanga ni aho abaturage bakorerwa amaterasi ariko batabanje kubazwa niba ariyo bakeneye.

Agira ati "Habazwa abantu babiri cyangwa batatu hakemezwa niba icyo gikorwa cyakorwa, ariko ubajije abandi benshi ugasanga hari ikindi bashakaga batabonye. Ibyo bituma icyo gikorwa abaturage batakibonamo, n’umusaruro wari ucyitezweho ntuboneke kuko batakigize icyabo."

Mu byo umushinga wa Transparency international Rwanda u,zibandaho ni ugukorana n’abahinzi n’aborozi n’inzego zibaba hafi mu kugaragaza icyo bakeneye, kandi ubu buryo bwatanze umusaruro mu Turere twa Nyanza na Kayonza.

Uwingabire avuga ko gukorana n’abahinzi n’aborozi n’inzego z’ibanze byatumye umusaruro wiyongera kandi bibonekera mu mihigo yatwo, aho Akarere ka Nyanza kaje ku mwanya wa gatanu mu mihigo ya 2020 na ho Kayonza ikaza ku mwanya wa 11.

Mu cyegeranyo cyakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), kigarahaza ko mu buhinzi harimo inzitizi ndetse hari ibyo abahinzi n’aborozi batishimira birimo kubona ubwanikiro, Guhunika umusaruro kubona isoko ry’umusaruro, kubona ibiryo by’amatungo no kubona isoko ry’amata aho imibare y’abanenga serivisi bahabwa iruta kure abayishima.

Abahinzi n’aborozi bagaragaza inzitizi zirimo izikomoka ku mihindagurikire y’ikirere, indwara, inganda nkeya n’ubumenyi budahagije.

Mu Karere ka Rubavu Abahinzi bavuga ko ubu buryo buje bwatanga umusaruro ndetse umuhinzi akagira ijambo mu bimukorerwa.

Uyu ati "Amabwiriza menshi tuyahabwa n’abashinzwe ubuhinzi n’abayobozi ba Koperative, dusabwa guhuza ubutaka, tukagura inyongeramusaruro n’imbuto tugahinga, ariko iyo twejeje ntitubona abatwegera badufasha kubona isoko ry’umusaruro, birangira umuhinzi ahombye kandi yarategetswe guhinga akabona umusaruro udafite isoko."

Abahinzi bo mu Karere ka Rubavu barabihera ku buhinzi bw’imboga b’ibirayi aho basabwa guhinga byinshi ariko byakwera bakabura isoko, bakavuga ko begerewe mu guhinga bajya banafasha gushaka isoko ry’umusaruro.

Abahinzi bakeneye kunjya bagishwa Inama mu igihe cyo kugena ibiciro kandi hagashyirwa imbaraga mu kugenzura iyubahirizwa ry’ ibiciro kuko bitubahirizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka