Tranparency International irashima u Rwanda mu kurwanya ruswa n’akarengane
Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Tranparency International (TI), Huguette Labelle, aratangaza ko u Rwanda ruhagaze neza ku rwego rw’isi mu kurwanya ruswa n’akarengane ariko akaba asaba Leta gukomeza gushyiraho imbaraga.
Madame Labelle atangaza ko u Rwanda rudakwiye kwirara kuko ko nta ruswa nini cyangwa nto ibaho kuko zose ari umwanzi, nk’uko yabitangarije abanyamakuru nyuma yo kuganira n’umuvunyi mukuru, Madame Aloysie Cyanzayire, kuri uyu wa Mbere tariki 17/2/2014.
Yagize ati "Ruswa itangirwa mu rwihisho kandi mu bihugu byinshi icyo tubona ni ruswa ya buri munsi kandi iyo nayo ntiyagakwiye kwitwa ruswa nto kuko niba abaturage bakennye, bafite amafaranga macye niba rero bagomba kwishyura inzoga kugira ngo babone serivisi z’ubuzima cyangwa bahabwe ibicuruzwa byabo kuri duwane ntekereza ko n’iyo ruswa nto yangiza abantu."

Aha yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’abanyamakuru ku cyo avuga kuri ruswa ntoya ikunze kugaragara mu Rwanda.Yongeyeho ariko ko ashima uburyo mu Rwanda hari itegeko rirengera abatanga amakuru kuri ruswa, agasanga hari icyo bizafasha kinini.
Umuvunyi mukuru, Aloysie Cyanzayire, yatangaje ko basobanuriye uyu mushyitsi uburyo ubufatanye n’inzego zitandukanye, zirimo iza Leta n’izikorera ku giti biri mu bituma u Rwanda ruri ku kigero kiri hasi kuri ruswa kugeza ubu.
Ati "Hari ibintu bifatika bigaragaza ko hari intambwe u Rwanda rwateye unahereye no kuri cya cyegeranyo Transparency isohora buri mwaka u Rwanda ruza mu myanya ya mbere muri Afurika ariko by’umwihariko rukanaza imbere mu bihugu by’aka karere. Ibyo ni kimwe mu bigenda bigaragaza ko u Rwanda rutera intambwe mu kurwanya ruswa."

U Rwanda ruri mu bihugu bicye umuryango Tranparency International wemera ko hari intambwe yatewe mu kurwanya ruswa n’akarengane, cyane cyane ko babishingira ku bushakashatsi buba bwakorewe ku banyagihugu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
u Rwanda rwateye bimbere mu kurwanya ruswa n’akarengane mu nzego zose kuko hari ibihano bashyizeho byo guhangana n’izi ngeso mbi gusa ntihabura abaca mu rihumye inzego zibishinzwe ni nayo mpamvu dushishikariza abanyarwanda kuba ijisho maze uwo bafashe ayitanga agahanwa
erega buretse abatareba batanashaka no kureba aho tugeze , umuntu aravuga ikitagenda ndetse nikigenda uko abyifuza, rega icyo leta yacu igamije nuko twasenyera umugozi umwe twiyukira igihugu cyacu kizira umwiryane, kizira amacakuri, gusa uwashaka kubigarura we , uwo ntamunyarwanda wamujya inyuma aba akwiye kunyuzwaho akanyafu, ariko ruswa n’akarengane, Kagame abyanga urunuka cyeretse igihe atazaba akiri kubutegetsi nibwo byakongera guhabwa intebe, ariko nabow abaye akiriho ntiyakicara ngo atuze abona igihugu yasize gitemba amata n’ubuki ushaka kugisubiza mu mwijima cyavuyemo