Tony Blair ntiyemeranya n’abavuga ko inkunga zihabwa u Rwanda zihagarikwa
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza akaba ari umujyanama wa Perezida Kagame, avuga ko adashyigikiye abashaka guhagarikira inkunga u Rwanda; ahubwo asanga u Rwanda rugomba gushyigikirwa mu ntambwe rurimo y’iterambere.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Tony Blair rigira riti “ sinshigikiye guhagarika inkungu baha u Rwanda kubera ibibazo bibera mu burasirazuba bwa Kongo ahubwo ndasanga rugomba gushyigikirwa”.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Tony Blair ashyigikiye imyanzuro yafashwe n’inama y’akarere (International Conference on the Great Lakes Region (ICGLR) igamije gushakira umuti ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Tony Blair akuriye umuryango (Africa charity, AGI) aho ari abafatanya bikorwa b’imena b’u Rwanda mu guteza imbere imibereho n’ubukungu by’abaturage.
Ku kibazo cy’imirwano ibera muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, ubunyamabanga bw’umuryango w’Afrika yunze ubumwe nabwo bwashyize ahagaragara itangazo rishimira Leta ya Kongo Kinshasa yagaragaje ubushake bwo kumva umutwe wa M 23 bahanganye.

Umunyamabanga wawo Dr. Nkosazana Dlamini Zuma yasabye M 23 gushyira mu bikorwa ibyavuye mu nama y’ibihugu by’akarere yabereye i Kampala, aho yabasabye kuva mu mujyi wa Goma.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye (UN) Ban Ki-moon nawe yasabye umutwe wa M23 gushyira hasi intwaro no kuva mu mujyi wa Goma nk’uko inama yabereye i Kampala nayo yari yabisabye.
Ban Ki-moon yasabye uyu mutwe ko utagomba kwirengagiza ibyemezo byafatiwe i Kampala ko ahubwo ugomba kubyubahiriza ugakura ingabo zawo muri Goma.
Umunyamabanga mukuru wa UN kandi yanavuze ko ashyigikiye ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|