Tiwa Savage yahagaritse ibitaramo byose kubera uburwayi bw’ijwi
Icyamamarekazi mu njyana ya Afrobeats, Tiwa Savage yatangaje ko abaye ahagaritse ibitaramo yateganyaga gukora ku mpamvu z’uburwayi bwibasiye ijwi rye.

Uyu mugore witeguraga kuza I Kigali mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards, yavuze ko abaye afashe akaruhuko nyuma y’uko ijwi rye ryibasiwe n’uburwayi akaba agiye kubanza kuruhuka.
Tiwa Savage, ibi yabitangaje mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, avuga ko abaganga bamubwiye ko hari virusi yatatse ijwi rye, bamusaba gufata akanya akabanza akaruhuka.
Yagize ati: “Bakundwa basirikare nkunda, mu byumweru bike bishize mpanganye na virusi ndetse ubu nasabwe rwose kuruhura ijwi mu mezi make ari imbere.”
Yakomeje agira ati: “Ikibabaje ni uko ngomba gusubika ibitaramo byose harimo n’igitaramo cyange cya mbere nagombaga gukorera muri Arena, I Londres.”
Yavuze ko gufata uyu mwanzuro ari ibintu bimubabaje cyane ariko agomba gukora kugirango abashe gutabara ijwi rye.
Ati: “Ndababaye cyane. Ndabakunda mwese kandi mbasezeranyije ko nzagaruka nkabataramira nimara gukira neza.”
Byari biteganijwe ko Tiwa Savage azakora amateka nkumuhanzi wa mbere w’umugore mu njyana ya Afrobeats ugiye kwandika amateka yo gutaramira muri Wembley Arena. Iki gitaramo cye cyari giteganyijwe mu Gushyingo 2023, akaba yahisemo kugihagarika hamwe n’ibindi byose.
Abafana be bahise bamwiherereza ubutumwa bumwifuriza gukira ndetse ko bategereje igihe azagarukira kubataramira.
Ohereza igitekerezo
|