Terefone bagenewe na Perezida Kagame ngo zizabafasha kwihutisha raporo

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 97 tugize Akarere ka Gakenke baratangaza ko terefone bagenewe na Perezida Kagame bajejweho kuri uyu wa 9 Ukuboza 2015 zizatuma bazajya bihutisha raporo.

Kudatangira raporo ku gihe ni kimwe mu byo bavuga ko byatumye Akarere ka Gakenke kaza inyuma y’utundi mu imihigo ya 2014-2015, bakavuva ko smartphones bahawe zije nk’igisubizo kuko raporo zizajya zitangirwa igihe.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari 97 tugize Akarere ka Gakenke bahawe smartphones bemerewe na Perezida Kagame.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 97 tugize Akarere ka Gakenke bahawe smartphones bemerewe na Perezida Kagame.

Sindayigaya Anaclet, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munyana mu Murenge wa Mugunga, avuga ko smartphone bahawe zigiye kubafasha kugaragaza ibikorwa baba bakorera mu kagari kuko ibyinshi byakorwaga ntibimenyekane.

Ati “Zizadufasha cyane kugaragaza ibikorwa tuba dukora hariya mu kagari kuko hari ibyo twakoraga ntibimenyekane ariko ubu igikorwa tuzajya tugikora nitumara kugikora tugifotore noneho twohereze ku nzego zose aho bishoboka bamenye ibikorwa dukora.”

Uretse kuba izo terefone zigiye gufasha abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari gutangira raporo ku gihe ngo zizanabafasha kugaragaza imbogamizi mu mikorere yabo kuko ahanini bahuraga n’ibibazo ntibihite bimenyekana.

Terefone bahawe ngo zizabafasha kwihutisha raporo no kumenyekanisha ibyo bakora.
Terefone bahawe ngo zizabafasha kwihutisha raporo no kumenyekanisha ibyo bakora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, Kansiime James, washikirije abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari izo terefone, yavuze ko bazitezeho byinshi kuko akarere kahuraga n’imbogamizi zo kubona raporo ziva mu tugari.

Yagize ati “Twagiraga ikibazo cy’amaraporo cyangwa se no kubona amashusho y’ibyabaye ku buryo no mu mihigo twajyaga tugira ikibazo cy’uko raporo ziva ku tugari zitinda kugera ku karere ugasanga ku karere dutanga raporo zidahuje neza n’iz’utugari.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Paul Kagame , imvugo ye niyo ngiro ninayo mpamvu tuzamutora 2017

Jeanne yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

Umusaza ntako atagira ngo imiyoborere yigihugu cyacu irusheho kuba myiza,gusa azibuke nabakora mu burezi(especially primary)kuko usanga hari ibibazo ku ikoranabuhanga

sibomana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka