Televiziyo zose zirasabwa gushyiraho abasemuzi mu rurimi rw’amarenga

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) irasaba ko televiziyo zose zikorera mu gihugu zashyiraho abasemuzi mu rurimi rw’amarenga kugira ngo ubutumwa butangwa, cyane cyane ubwo kwirinda Covid-19 bugere no ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ni ngombwa ko abantu benshi bamenya ururimi rw'amarenga kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva boroherezwe kubona serivisi
Ni ngombwa ko abantu benshi bamenya ururimi rw’amarenga kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva boroherezwe kubona serivisi

Ababisaba bagaragaza ko icyo kibazo gihangayikishije kuko muri iki gihe u Rwanda n’isi muri rusange byugarijwe na Coronavirus, buri muntu agomba kumenya amakuru byihuse ajyanye no kwirinda, cyane ko abafite ubumuga muri rusange babarirwa mu banyantege nke bashobora kwibasirwa n’icyo cyorezo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, avuga ko bifuza ko abafite ubumuga bagerwaho n’amakuru yose, ari yo mpamvu batangiye gufatanya cyane na televiziyo y’igihugu.

Agira ati “Kugeza ubu televiziyo y’igihugu ni yo ifite umusemuzi mu makuru, ariko na yo mu biganiro ntawe uhari. Ni yo mpamvu muri iki gihe mu rwego rwo kuyunganira, NCPD yayihaye umusemuzi mu biganiro byihariye bivuga cyane cyane kuri Coronavirus kugira ngo abafite ubwo bumuga na bo bamenye amakuru bityo babashe kwirinda icyo cyorezo”.

Ati “Amatangazo na yo ajya anyuraho arebana na Covid-19 turimo kuyasubiramo ashyirwamo umusemuzi. Turasaba rero ko n’ibindi bitangazamakuru by’amashusho byabikora gutyo, bigashyiraho abasemura, cyane nko mu nkuru zireba abaturage, abatabishobora twavugana tukaba twabunganira ariko bigakorwa”.

Akomeza asaba ibitangazamakuru muri rusange ko buri gihe iyo bitegura ibiganiro byazajya bitekereza ku bafite ubumuga butandukanye.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko ubwo busabe bufite ishingiro kuko abafite ubumuga na bo bagomba kumenya amakuru.

Ati “Icyifuzo cyabo gifite ishingiro kuko na bo ni bamwe mu bagenerwabikorwa, turimo rero gukorana n’impuzamashyirahamwe yabo, ntitwabibagiwe. Ubu twatangiye gushyira ubusemuzi mu butumwa twajyaga ducisha kuri televiziyo dufatanyije n’ubizobereyemo wabo ku buryo nko mu cyumweru kimwe bizatangira kugaragara”.

Ubwo butumwa busemuye ngo ni na bwo buzajya bucishwa no ku yandi mateleviziyo bityo bugere kuri benshi, cyane cyane abafite ubumuga byagoraga kubona amakuru.

Gahunda y’uko televiziyo zose ziri mu gihugu zashyiraho abasemuzi ngo yatangiye gutegurwa, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), Peacemaker Mbungiramihigo.

Ati “Hari abahagarariye za televiziyo 15 baherutse guhugurwa ku rurimi rw’amarenga mu gihe cy’amezi atatu ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Itangazamukuru. Abo rero ubu bahagaze neza kuko urwo rurimi bararwize, tukaba twiteguye kubifashisha kugira ngo bazajye basemura kuri za televiziyo ibiganiro binyuraho, cyane cyane ibijyanye no kwirinda Coronavirus”.

Yongeraho ko abo bahuguwe bagiye gukaza imyitozo bibanda ku byo gutanga ubutumwa bwo kwirinda icyo cyorezo, bityo babe batangira ubusemuzi bidatinze nubwo amasezerano na ba nyiri ibitangazamakuru atarashyirwaho imikono.

Ibyo kandi ngo biri mu cyerekezo cy’uko televiziyo zose zazakomeza iyo gahunda yo gusemura ibiganiro bitandukanye zitambutsa, nk’uko Mbungiramihigo akomeza abivuga.

Ati “Tubahugura, intego yari uko byakorwa mu buryo buhoraho kuko ubu tumaze kugira amateleviziyo hafi 15, bakajya basemura amakuru n’ibindi biganiro. Ni ukugira ngo n’abafite ubumuga bwo kutumva bagire amahirwe yo gukurikira amakuru nk’uko amategeko abiteganya”.

Akomeza avuga ko iyo gahunda y’amahugurwa ku rurimi rw’amarenga izakomereza no ku bandi banyamakuru mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, bityo ababizi babe benshi kuko aho bakenerwa ari henshi.

Ikindi kibazo cyabangamiraga abafite ubumuga butandukanye ngo ni ugukaraba intoki muri iki gihe cyo kwirinda Covid-19, cyane cyane nko ku baba bafite imbago cyangwa abagendera ku tugare, gusa ubu ngo henshi bashyizeho uburyo buborohereza ndetse ngo hari n’ahaba hahagaze umuntu ushinzwe kubafasha, nubwo bitaragera hose.

Icyakora NCPD igira inama abafite ubumuga yo gukomeza kuguma mu ngo zabo, ubufasha bakabubagezaho, kuko ngo imiterere yabo yatuma bandura byihuse icyo cyorezo mu gihe bahura n’umuntu wacyanduye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka