Televiziyo ku mirenge zizafasha abaturage
Abaturage bemeza ko insakazamashusho zashyizwe hirya no hino mu mirenge zibafasha kutarambirwa igihe bategereje guhabwa serivisi, no kumenya amakuru abera mu gihugu no kwigira ku bandi bantu biteje imbere.
Hirya no hino mu mirenge igize igihugu uhasanga ibyuma by’insakazamashusho ( Television). Biba biri mu byumba binini hisanzuye. Akenshi usanga abaturage baje kwaka serivisi ariho bicaye bakurikirana amakuru cyangwa ibiganiro.

Mukashyaka Grisel atuye mu kagali ka Nyamikamba umurenge wa Gatunda, ubwo Kigali Today yamusangaga yicaye akurikirana umuziki kuri Tv 10, yavuze ko iyi television ituma batarambirwa mu gihe bategereje guhabwa service.
Yongeyeho ko ngo igihe bategereje ko umuyobozi bashaka acyakira abandi bantu abategereje baba bareba televiziyo.
Ibi kandi abihuriraho na Mpazayino Aloys wemeza ko uretse no kutarambirwa igihe ugitegereje uguha serivisi ngo umenya n’amakuru avugwa mu gihugu.
Mpazayino yakanguriye abatuye hafi n’umurenge kujya baza kwirebera amakuru ndetse bagakurikirana n’ibiganiro bitandukanye.
Kugeza ku baturage amakuru ngo niyo ntego ya leta mu gukwirakwiza ibi byuma by’insakazamashusho mu mirenge yose y’igihugu.
Ngoga John umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatunda avuga ko izi television zatumye abaturage bamenya gahunda za leta.
Agira ati “Iyo abaturage baje hano ku murenge, mbere y’uko babonana n’ubaha service, baba birebera amakuru n’ibiganiro bitandukanye. Iyo batashye baganirira bagenzi babo ibyo babonye ugasanga bitakitugora kugeza gahunda z’iterambere ku baturage bacu.”
Abaturage akenshi baturiye imirenge usanga akenshi bitabira kuza kureba izi television igihe cy’amakuru cyangwa habaye undi muhango ukomeye waciye kuri television Rwanda.
Gusa ngo imipira si kenshi ari nayo mpamvu umubare munini wabakurikirana izi television abakuze. Abaturage ba Gatunda bifuza ko izi television zagezwa no mu tugali.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|